skol
fortebet

Kuki Jean Pierre Bemba byarangiye yangiwe kwiyamamariza kuba Perezida wa Kongo?

Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018

Sponsored Ad

Umunyapolitiki Jean Pierre Bemba wigeze kuyobora inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yangiwe kwiyamamariza kuba Perezida w’ iki gihugu. Bemba ni umwe mu bakandida batandatu Komisiyo y’ amatora ya Kongo yavuze ko batujuje ibisabwa uwifuza kwiyamamariza kuba Perezida wa Kongo.

Sponsored Ad

Bemba yari akurikiranyweho ibyaha by’ ubwicanyi ariko muri Kamena uyu mwaka urukiko rwamugize umwere ahita afata inzira yerekeza muri Kongo gutanga kandidatire.

Komisiyo y’ amatora yavuze ko Bemba yakuwe ku rutonde rw’abokwitoza kubera ko urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) ikimukurikiranyeho ibyaha byo bya ruswa.

Bemba yasubiye muri Kongo mu ntangiro za Kanama nyuma y’imyaka 11 yari amaze mu buroko. Amatora ya Perezida ateganyijwe muri Kongo uyu mwaka Perezida Kabila warangiye manda ze muri 2016 agatinza amatora yo kumusimbura mu gihe cy’ imyaka ibiri nk’ uko bivugwa n’ abatavugarumwe nawe, ntabwo ari mu bakandida uyu mwaka.

Ihuriro ry’ amashyaka ari ku butegetsi aho ryahisemo ko Emmanuel Ramazani Shadary aribera umukandida muri ayo matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Abari batanze kandidatire ni abantu 25 barimo abigeze kuba ba Minisitiri b’ Intebe Antoine Gizenga na Adolphe Muzito; aba bombi Komisiyo y’ amatora yavuze ko badakwiye kwiyamamaza.
Jean Pierre yavuze ko agiye kujuririza umwanzuro yafatiwe na Komisiyo y’ amatora ya Kongo. Muri Nzeli nibwo hazatangazwa urutonde ndakuka rw’ abakandida bemerewe kwiyamamariza gusimbura Kabila ku butegetsi.

Jean Pierre Bemba wagiwe kwiyamamariza gusimbura Kabila ni umuherwe ukomeye wigeze no kuba visi Perezida wa Kongo.

1998: Yafashijwe na Uganda ashinga umutwe w’ inyeshyamba MLC muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. 2003 yabaye Visi Perezida wa Kongo hamaze gusinwa amasezerano y’ amahoro. 2006: Yatsinzwe amatora ya Perezida ahanganye na Joseph Kabila ariko niwe wari watowe cyane mu murwa mukuru Kinshasa. 2007: Yahungiye mu Bubiligi nyuma umwiryane wadutse i Kinshasa. 2008: Yafatiwe i Buruseli ashikirizwa CPI, 2010: Atangira kuburanishwa, 2016: ashinjwa ibyaha by’ intambara n’ ibyaha byibasiye inyoko muntu, 2018 ahanagurwaho ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa