skol
fortebet

Kwibuka23: UN yasabye Isi gukura isomo kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe: Friday 07, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko amahanga yose akwiye kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka 1994.
Tariki ya 7 Mata buri mwaka, Loni yemeje ko ari umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bihugu bitandukanye haba umuhango wo kwibuka.
Mu butumwa Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yageneye isi yose kuri uyu munsi, avuga ko amahanga yose akwiye kurebera ku Rwanda agaharanira gushyira hamwe hubakwa ejo hazaza heza harangwa (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko amahanga yose akwiye kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka 1994.

Tariki ya 7 Mata buri mwaka, Loni yemeje ko ari umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bihugu bitandukanye haba umuhango wo kwibuka.

Mu butumwa Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yageneye isi yose kuri uyu munsi, avuga ko amahanga yose akwiye kurebera ku Rwanda agaharanira gushyira hamwe hubakwa ejo hazaza heza harangwa n’ubwubahane.

António Guterres avuga ko aha icyubahiro gikomeye abazize Jenoside, akaba anifatanyije n’abayirokotse, aho ngo azirikana umubabaro bahuye na wo, agaha agaciro imbaraga bafite n’urugamba bakomeza kurwana ndetse n’uburyo bakomeza guharanira ubumewe n’ubwiyunge, ngo bikaba bikwiye kubera isomo buri wese.

Loni ivuga ko mu mateka y’isi habayemo ibihe bikomeye byaranzwe n’urwango, ihohoterwa n’ibindi. Bikaba hari aho bikigaragara ku isi.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni avuga ko amahanga akwiye kwigira ku Rwanda kuko mu bihe byashize ndetse na n’ubu hakigaraga ibikorwa bibi by’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu, akavuga ko amahanga yose kukura isomo ku Rwanda, hakubakwa ejo hazaza heza hashingiye ku kwiha agaciro, kubabarirana no kubahana ndetse no kubahiriza ikiremwamuntu.

Yakomeje avuga ko uburyo bwiza bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uguharanira ko itazongera kuba ukundi ahantu hose ku isi.

Yagize ati “Uburyo bwiza bwo kwibuka abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ugukora ibishoboka byose ngo ako kaga ntikazongere kuba ahari ho hose ku isi. Kurwanya za jenoside n’ubundi bugome ni inshingano dusangiye twese by’umwihare ni inshingano nyamukuru y’Umuryango w’Abibumbye.”

Yunzemo ati “Umuryango Mpuzamahanga uzakomeza kuba maso ku bikorwa byose bishobora kubyara Jenoside ndetse no gutabara bwangu igihe hari igikorwa kibi kibaye.

Kuri uyu wa 7 Mata, ku Cyicaro cya Loni hateganyijwe umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho biteganyijwe ko Amabasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza azageza ijambo ku bazaba bawitabiriye.

Mu gihe Jenoside yabagaho, Loni yayoborwaga n’Umunyamisiri, Boutros Boutros Ghali waje kwitaba Imana muri Gashyantare umwaka ushize.

Mu mwaka 2000, Akanama k’umutekano ka Loni kemeye ko katabashije kugira icyo gakora ngo gahagarike Jenoside yakorwaga mu 1994.

Mu mwaka wa 2004, ubwo yari akiyobora Loni, Koffi Annan yavuze ko yicuza cyane kuba ntacyo Loni yakoze ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwe.
Uwayoboraga ingabo nke za Loni zari mu Rwanda, Lieutenant General Romeo Dallaire, yigeze gutangaza ko nta muntu n’umwe wari witaye ku gutabara u Rwanda, aho ngo yasabwe ko yavana ingabo mu Rwanda, ibintu ahamya ko bitari bikwiriye.

Leta y’u Rwanda yakunze kunenga uburyo Loni itigeze itabara Abatutsi bicwaga, aho urugero rukunze gutangwa ari igihe abari bahungiye muri ETO Kicukiro bishwe urw’agashyinyaguro nyuma y’uko ingabo za Loni zari zihari zibasize zikigendera.

Mu mwaka ushize ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasuraga u Rwanda, yavuze ko yababajwe na Jenoside igahitana Abatutsi basaga miliyoni; ashimangira ko kuba Loni yarananiwe gutabara u Rwanda bikwiye kuba isomo ryo kwiga kwirwanaho aho gutegereza ubufasha.

Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizabera ku rwego rw’umudugudu. Kuri uyu wa 7 Mata biteganyijwe ko hazacanwa urumuri rw’icyizere no kunamira abazize Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, nyuma hakazabaho urugendo rwo kwibuka ruzwi nka Walk to Remember.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 5 Mata yemeje ko insanganyamatsiko ari “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa