skol
fortebet

Leta yaburiye abakwiza amashusho y’abaryamana bahuje ibitsina muri Tanzaniya

Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Tanzania iraburira abantu bakwirakwiza kuri internet ubutumwa n’amashusho ashishikariza imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina.

Sponsored Ad

Leta ya Tanzania iraburira abantu bakwirakwiza kuri internet ubutumwa n’amashusho ashishikariza imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina.

Yaburiye kandi ko izafata ingamba ku bakuriye amatsinda y’imbuga nkoranyambaga arimo abakwirakwiza ubutumwa bw’aba-LGBT (Lesbian, Gay, Bisexual, and Transgender).

Ibi Minisitiri w’itumanaho Nape Nnauye yabibwiye abanyamakuru ku cyumweru ku biro bikuru by’ikigo Tanzania Communications Regulatory Authority (TCRA) i Dar es Salaam.

Nnauye yavuze ko abantu bamwe barimo gukoresha amashusho akoze nka ‘cartoon’ zikundwa n’abana mu gukwirakwiza imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina.

Yavuze ko leta itazihanganira uwo ari we wese wamamaza ibyo bikorwa bihabanye n’umuco za Tanzania.

Mu 2018, umwe mu bategetsi bo hejuru muri Tanzania, Paul Makonda, wari umwe mu ba hafi ya Perezida John Magufuli, yatangije itsinda ryo gukurikirana no kurwanya ibikorwa by’aba-LGBT.

Ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina ku bahuje igitsina bihanwa n’amategeko muri Tanzania, bituma benshi mu babikora bibasaba guhisha amahitamo yabo.

Umubano w’abahuje ibitsina mu bihugu byinshi bya Africa uracyafatwa nk’ikizira kandi mu bihugu bimwe nka Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda bihanwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa