skol
fortebet

Loni irasaba ko kwiyamamaza muri Sudani y’Epfo byaba mu bwisanzure

Yanditswe: Friday 24, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Intumwa y’Umuryango w’abibumbye yasabye ko amashyaka yose yo muri Sudani y’Epfo agomba kwiyamamaza mu bwisanzure, mu gihe igihugu cyagize ibibazo byatumye amatora atinda.

Sponsored Ad

Byagarutsweho na Nicholas Haysom, ukuriye ubutumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo ku wa Kane ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

The East African yanditse ko Sudani y’Epfo izajya mu matora ku nshuro ya mbere umwaka utaha nyuma y’amasezerano y’amahoro yo mu 2018 yatumye intambara, yaguyemo abasivilI benshi ihagarara.

Gusa Guverinoma yagiye inanirwa kubahiriza zimwe mu ngingo zigize aya masezerano kandi haracyari ugushidikanya ko igihe ntarengwa cy’amatora cyashyizweho n’amahanga gishobora kutazubahirizwa.

Nicholas Haysom, ukuriye ubutumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo yabwiye abanyamakuru ko abona ubwisanzure bw’amatora muri iki gihugu buzabangamirwa.

“Urebye imbere, ntibishoboka ko amatora azaba mu buryo bwizewe mu Kuboza 2024, keretse amashyaka yose, abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa bafashe ingamba zikomeye bakumvikana bitarenze mu igihembwe cya mbere cya 2024.”

Yongeyeho ko amashyaka ya politiki agomba kwiyamamaza nta terabwoba ribayeho.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryakoze imyigaragambyo isaba uburenganzira bwo kwitabira amatora, ariko ko hakenewe igihe kinini cyo kwitegura.

Sudani y’Epfo kugeza ubu iyobowe na Perezida Salva Kiir Mayardit wagiye ku butegetsi mu 2011, ni kimwe mu bihugu byugarijwe n’intambara, ubukene, ibiza, ihungabana ry’ubukungu ndetse n’amakimbirane mu baturage nubwo ari igihugu gikungahaye kuri peteroli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa