skol
fortebet

M23 yanenze bikomeye MONUSCO kubera ibyo yayishinje

Yanditswe: Friday 09, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu M23 yasohoye itangazo yamagana iperereza ryakozwe na Monusco,rishinja uyu uwo mutwe kwica abaturage mu gace ka Kishishe gaherereye i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuwa Gatatu tariki 7 Ukuboza nibwo Monusco yashyize hanze itangazo, ivuga ko iperereza ry’ibanze yakoze ryagaragaje ko abaturage 131 aribo biciwe i Kishishe, bikozwe n’umutwe wa M23 ubwo yari mu mirwano n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n’indi.
M23 ivuga ko bitumvikana uburyo babashije (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu M23 yasohoye itangazo yamagana iperereza ryakozwe na Monusco,rishinja uyu uwo mutwe kwica abaturage mu gace ka Kishishe gaherereye i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kuwa Gatatu tariki 7 Ukuboza nibwo Monusco yashyize hanze itangazo, ivuga ko iperereza ry’ibanze yakoze ryagaragaje ko abaturage 131 aribo biciwe i Kishishe, bikozwe n’umutwe wa M23 ubwo yari mu mirwano n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura, Mai-Mai n’indi.

M23 ivuga ko bitumvikana uburyo babashije kumenya umubare w’abapfuye bose kandi batarahageze.

Uyu mutwe wagize uti “Twatunguwe no kubona umuryango nka Monusco ukora ibintu biciriritse nk’ibi. Mu itangazo Monusco yivugiye ko byabereye Kishishe na Bambo, nyamara muri Bambo nta mirwano irahabera guhera tariki 21 Ugushyingo.”

M23 kandi ivuga ko itumva uburyo Monusco yananiwe kuza kwirebera ibyabaye ngo itange amakuru y’ibyo yabonye, kandi uwo mutwe waratanze ikaze ku miryango n’izindi nzobere mpuzamahanga zishaka gukora iperereza ku bwicanyi ushinjwa.

M23 yavuze ko nta cyizere igifitiye Monusco kuko yamaze gufata uruhande muri ibi bibazo, ikemera gufatanya na Guverinoma ya Congo hamwe n’imitwe nka FDLR, Nyatura, Mai Mai n’indi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa