skol
fortebet

Michelle Obama ntazigera na rimwe yimamariza kuyobora USA- Obama

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Perezida wa Leta z’ unze ubumwe z’ Amerika ucyuye igihe Barack Obama yatangaje ko umugore we Michelle Obama atazigera na rimwe yiyamamariza kuyobora Leta z’ unze ubumwe z’ Amerika.
Ibi yabitangaje mu gihe benshi mu babonye ubuhanga n’ impano yo kuvugira mu ruhame Michelle Obama yagaragaje ubwo yamamazaga Hellary Clinton wari uhagaragariye ishyaka ry’ Abademukarate bari batangiye kwibwira ko Michelle Obama yaba ashaka kuziyamamariza kuyobora iki gihugu cy’ igihangange ku isi.
Mu kiganiro Barack (...)

Mu kiganiro Barack Obama yagiranye n’ ikinyamakuru Rolling Stone magazine, nyuma y’ insinzi itunguranye ya Donald Trump yavuze ko umugore atazigera na rimwe yiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Yagize ati “Michelle ntabwo azigera na rimwe yiyamamaza kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika”

Yakomeje agira ati “Afite impano ndabizi. Afite n’ ibitekerezo ntagereranywa byakundwa n’ Abanyamerika ariko agira amarangamutima atamwemerera kuba muri politiki”

Michelle Obama afite imyaka 53 naho umugabo Barack Obama akagira 55. Niwo muryango wa mbere mu mateka y’ Amerika ubaye muri “White House” ugizwe n’ abirabura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa