skol
fortebet

Mikhail Gorbachev wayoboye bwanyuma Abasoviyeti ntakiri ku isi

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mikhail Gorbachev, wahoze ari umutegetsi w’Ubumwe bw’Abasoviyeti watumye intambara y’ubutita irangira mu mahoro, yapfuye afite imyaka 91.

Sponsored Ad

Mikhail Gorbachev, wahoze ari umutegetsi w’Ubumwe bw’Abasoviyeti watumye intambara y’ubutita irangira mu mahoro, yapfuye afite imyaka 91.

Gorbachev, wafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1985, yafunguye ubwo bumwe bwari buzwi nka URSS (USSR) mu mpine, atuma bumenyekana ku isi ndetse atangiza amavugurura muri ubwo bumwe.

Ariko ntiyashoboye kubuza ihirima rya buhoro buhoro ry’Ubumwe bw’Abasoviyeti, ari bwo bwavuyemo Uburusiya bwo muri iki gihe.

Ku isi hakomeje kubaho kumuha icyubahiro.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres yavuze ko "yahinduye imigendekere y’amateka".

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Guterres yanditse ati: "Mikhail Gorbachev yari umutegetsi wihariye.

"Isi itakaje umutegetsi w’indashyikirwa ku rwego rw’isi, washishikajwe n’imibanire n’amahanga, wanabaye uharanira amahoro ubutitsa".

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Gorbachev, nkuko umuvugizi we Dmitry Peskov yabibwiye ibiro ntaramakuru Interfax byo mu Burusiya, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Perezida w’Amerika Joe Biden yamwise "umutegetsi w’imbonekarimwe", ashima Gorbachev nk’umunyapolitiki wihariye wari ufite "gutekereza akabona ko ejo hazaza hatandukanye hashoboka", mu gihe hari hari ubushyamirane bwo mu ntambara y’ubutita.

Perezida w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen yamushimye nk’"umutegetsi wo kwizerwa kandi wubashywe", "wafunguye inzira yatumye habaho Uburayi bwigenga".

Mu mwaka wa 1985, Gorbachev yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya gikomunisti, bituma anaba umutegetsi w’igihugu.

Icyo gihe, ku myaka 54 yari afite, yari we munyamuryango muto mu myaka w’akanama k’ubutegetsi kazwi nka Politburo.

Yanabonwaga nk’amaraso mashya nyuma y’abategetsi benshi bari bakarimo bari bageze mu zabukuru.

Konstantin Chernenko, wamubanjirije ku butegetsi, yapfuye afite imyaka 73 nyuma yo kumara umwaka umwe ku butegetsi.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa