skol
fortebet

Minisitiri Muyaya yatangaje ko Abanye-Congo benshi bashaka intambara n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu, yemeje ko abenshi mu baturage b’iki gihugu bifuza ko cyajya mu ntambara n’u Rwanda; gusa akavuga ko Guverinoma yacyo ishyize imbere uburyo bwa dipolomasi mu gukemura amakimbirane ifitanye n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Minisitiri Patrick Muyaya yabitangaje ubwo yari muri Studio za Top Congo FM.

Yagize ati: "Abanye-Congo benshi bashaka intambara, bashaka ko dushyira iherezo ku bikorwa by’u Rwanda burundu. Iki ni cyo cyifuzo cy’abanye-Congo."

Yakomeje agira ati: "Twebwe turi muri Guverinoma turatekereza rwose ko Perezida wa Repubulika atekereza ko intambara atari amahitamo meza, kubera ko intambara igira ingaruka nyinshi. Turi mu nzira ya dipolomasi, kubera ko tugomba gukemura ikibazo kimaze imyaka 20 cyarananiranye."

Muyaya yatangaje ibi mu gihe intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, aheruka kubwira akanama ka Loni ko bishoboka cyane ko RDC ishobora kwisanga mu ntambara n’u Rwanda.

Ni nyuma y’iminsi 18 imirwano yubuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ufashwa n’u Rwanda.

U Rwanda ku rundi ruhande rushinja Ingabo za Congo kugirana imikoranire n’umutwe wa FDLR basangiye umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

M23 imaze igihe isaba Leta ya Congo ko bajya mu biganiro, gusa Kinshasa yarahiye ko itazigera na rimwe ijya mu biganiro n’uyu mutwe.

Abakurikiranira hafi amakimbirane y’impande zombi bahuriza ku kuba Congo ishyize imbere gahunda yo gukoresha ingufu za gisirikare mu rwego rwo gutsinda uriya mutwe.

Amb. Huang cyakora ashimangira ko "igisubizo cya gisirikare cyonyine ntigishobora kuzana amahoro arambye", akavuga ko bikenewe ko impande zombi zikomeza kuganira mu rwego rwo gukemura ibibazo biriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa