skol
fortebet

Minisitiri Rishi Sunak yirukanye uwakurikiranaga ikibazo cy’abimukira bazoherezwa mu Rwanda

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yahinduye abagize Guverinoma ye, akuramo Suella Braverman wari ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu ariko mu madosiye ye hakabamo n’iyarebaga u Rwanda kubera amasezerano rwagiranye n’Ubwongereza yo kurwoherereza abimukira.

Sponsored Ad

Ni idosiye izafatwaho umwanzuro n’urukiko mu minsi mike iri imbere.

Ku rundi ruhande, haravugwa ko impamvu yatumye yirukanwa irebana n’ibyo aherutse gutangaza by’uko Polisi igenda biguru ntege mu guhangana n’abantu bashyigikiye Palestine mu ntambara Israel iri kurwana na Hamas muri Gaza.

Suella Braverman yirukanywe nta gihe kinini amaze muri iyi mirimo kubera ko yayigiyemo mu Ukwakira, 2022.

Imirimo ya Cleverly yahise ihabwa uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza witwa David Cameron nawe wigeze kwegura kubera kunanirwa gushyira mu bikorwa ikiswe Brexit.

Kuba Suella Braverman agiye, ntibizabuza ko idosoye y’u Rwanda n’Ubwongereza ikomeza kuganirwaho kubera ko ubu aho igeze ari mu rwego rw’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa