skol
fortebet

Minisitiri w’intebe wa Jersey uri mu Rwanda n’umwungirije babuze mu nama iwabo bituma bijujutirwa

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Jersey Kristina Moore n’umwungirije, Kirsten Morel, bombi babuze mu nama ya nyuma y’abagize guverinoma mbere y’ikiruhuko, bituma bibasirwa cyane n’abanyapolitiki bagenzi babo .

Sponsored Ad

Kristina Moore arabarizwa mu Rwanda aho yitabiriye inama ku buringanire n’uburenganzira bw’abagore izwi nka "Women Deliver", mu gihe umwungirije, Kirsten Morel yagiye mu biruhuko by’umuryango mu Bugereki.

Mu ibaruwa yandikiwe abagize guverinoma bose, Kristina Moore yagize ati: "Ndasaba imbabazi abagize guverinoma bose kuba ntazaboneka mu nama itaha. Nakiriye ubutumire bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo kwitabira inama ya " Women Deliver 2023 " i Kigali kuva ku ya 17-20 Nyakanga.

"Mu ruzinduko rwanjye hazaba harimo gahunda y’ibiganiro by’ibihugu byombi bigamije kurushaho gushimangira umubano wacu. Ndasaba rero ko nafatwa nk’uri mu ruzinduko rw’akazi. Minisitiri w’intebe wungirije ari mu kiruhuko cy’umwaka cyari giteganyijwe."

Nk’uko iyi nkuru yagarutsweho n’ibitangazamnakuru bitandukanye nka Jerseyeveningpost na ITV ivuga, Ian Gorst niwe uyoboye guverinoma by’agateganyo mu gihe badahari.

Icyakora, abandi baminisitiri baragaragaje impungenge z’uko abanyapolitiki babiri bakuru ba Jersey bari hanze mu gihe kimwe mu gihe cy’inama y’ingenzi y’umwaka, ndetse n’iya nyuma mbere y’ibiruhuko by’ibyumweru bitandatu.

Umudepite umwe yatangarije ITV News ati: "Abagize guverinoma bararahirira kuba mu nama za leta. Inshingano ye y’ibanze ni ukuyobora Jersey, ntabwo ari ukwiruka mu nama zisa nkaho zidafite ingaruka kuri Jersey."

Abaharanira ibidukikije barimo kwibaza impamvu Minisitiri w’intebe yagiye mu Rwanda, mu gihe abandi ngo barimo kwitabira inama ya "Women Deliver" bifashishije ikoranabuhanga.

Jersey, izwi kandi ku izina rya Bailiwick of Jersey, ni igihugu cy’ikirwa kandi kiyobora ariko munsi y’Ubwami bw’u Bwongereza giherereye hafi y’inkombe z’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bufaransa. Nicyo kinini mu bindi birwa byegeranye, ikaba ituwe n’abaturage basaga gato 100,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa