skol
fortebet

Ministri w’Intebe w’Ubuhinde yakoze igikorwa gifatwa nko kwishongora kuri Perezida

Yanditswe: Sunday 28, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ministri w’Intebe w’Ubuhinde Nerendra Modi yafunguye ku mugaragaro ingoro nini izakorerwamo n’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu mu murwa mukuru New Delhi.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyanenzwe na benshi mu bakuriye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse banga kucyitabira bavuga ko yatambamiye Perezida w’icyo gihugu Droupadi Murmu muri icyo gikorwa

Mu itangazo imitwe y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yashyize ahagaragara mu cyumweru gishize yavuze ko icyemezo cya Modi cyo kuyobora igikorwa cyo gutaha ingoro nshya y’inteko ishinga amategeko ubwe, giheza perezida Murmu kandi kimusuzugura kikanasuzugura demukarasi y’Ubuhinde.

Rahul Gandh,ukuriye ishyaka Congress Party riri ku isonga mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yanditse ku rubuga rwa Twitter ko Modi yakoresheje uyu muhango mu gikorwa cyo kwiyimika

Ministri w’Intebe w’Ubuhindi Nehandra Modi yamaze gutangaza ko azahatanira manda ya gatatu mu matora y’umwaka utaha

Abatari bake basanga amafaranga agera kuri miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika yakoreshejwe mu kubaka ingoro y’inteko ishinga amategeko yarajyaga gukoreshwa mu gusana ingoro ishaje inteko ishinga amategeko yakoreragamo.

Iyi ngoro nshya isimbuye iyari isanzwe yubatswe mu gihe Ubwongereza bwari bwrakoroneje Ubuhinde. Mu Ijambo Modi yavuze afungura iyi ngoro yavuze ko Ubuhinde busize inyuma amateka ya gikoloni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa