skol
fortebet

Misiri Irohereza Imfashanyo mu Ntara ya Gaza nyuma yo gutabariza Abanyepalestina bayirimo

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Misiri kuri uyu wa kane yatabarije abasivili b’Abanyepalestina bari imbere mu ntara ya Gaza ivuga ko irimo kwerekeza indege zo ku rwego mpuzamahanga zitwaye imfashanyo ku kibuga cy’indege cya Al Arish hafi y’umupaka wayo na Gaza.

Sponsored Ad

Icyambu cya Rafah hagati ya Sinai na Gaza kiracyafunguye, minisitiri w’ububanyi n’amahanga yabivuze mwitangazo. Yongeraho ko Misiri yasabye Isirayeli kwirinda kwibasira abanyepalestina bari imbere muri icyo gice cyambukiranya umupaka, nyuma y’ibitero byakomye mu nkokora ibikorwa byaho bisanzwe.

Isiraheli mu gutera amabombe no kubuza ibiribwa, lisansi n’ibindi byangombwa byose kwinjira mu ntara ya Gaza, byahangayikishije Misiri isangiye urubibi n’amajyepfo ya Palestina. Misiri inagenzura irembo rigari rinyuramo miliyoni 2 n’ibihumbi 300 z’abatuye intara ya Gaza.

Ku biyandikishaga kugirango banyure i Rafah, mu buryo bucunzwe cyane, ubu byarahagaze kuva Isiraheli iteye amabombe yakubise imbere muri Palestina mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Misiri kandi, umuhuza w’ibanze hagati ya Isirayeli n’abanyepalestina mu bihe bikomeye by’intara ya Gaza, yavuze ko irimo kugerageza korohereza ibigemurwa mu rwego rw’ubutabazi, ariko ko kuba ibintu bimeze nabi imbere mu ntara ya Gaza, byakomye mu nkokora uwo mugambi.

Isirayeli, irimo kwihimura ibitero by’umutwe wa Hamas byinjiye ku butaka bwayo bikica abantu, kuri uyu wa kane yavuze ko nta gahenge k’ubutabazi ku ntara ya Gaza yafashe, kuzageza abantu bayo bose bagizwe ingwate, barekuwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa