skol
fortebet

Misiri Yanze ko Abanyepalesitina Bimurirwa muri Sinayi kungufu

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, kuri uyu wa gatatu yavuze ko miliyoni z’abanyamisiri batashyigikira ko Abanyepalestina bimurirwa ku ngufu muri Sinayi. Yongeyeho ko igikorwa nk’icyo cyatuma ikigobe gihinduka isoko y’ibitero kuri Isiraheli.

Sponsored Ad

Umuhora wa Gaza mu by’ukuri ugenzurwa na Isiraheli kandi abanyepalestina, bashobora kujyanywa ahubwo mu butayu bwa Negev bwa Isiraheli “kuzageza ikibazo cy’abarwanyi kibonewe umuti”. Ibyo Perezida Sisi yabivugiye mu nama i Kayiro aho yari kumwe na minisitiri w’intebe (Shansoriye) w’ubudage, Olaf Scholz.

Umupaka hagati y’ikigobe cya Sinayi cya Misiri n’umuhora wa Gaza, niho honyinye abantu bambukira bava ku butaka bw’abanyepalestina butagenzurwa na Isiraheli.

Bombe za Isiraheli, ku buryo butigeze bubaho n’ifatwa rya Gaza, byateje ubwoba ko miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300, bahatuye bashobora kuhakurwa bakimurirwa mu majyepfo muri Sinayi.

Sisi yagize ati: “Ibirimo kubera muri Gaza, ni ikigeragezo cyo gutuma abasivili bahatuye bahunga, bakimukira mu Misiri, ntabwo byakagombye kwemerwa”.

Yakomeje avuga ati: “Misiri yanze ikintu icyo aricyo cyose mu kugerageza gukemura ikibazo cy’abanyepalestina, hakoreshejwe uburyo bwa gisirikare cyangwa mu kubimura ku butaka bwabo ku ngufu, ibintu ibihugu byo mu karere byahomberamo”.

Sisi yavuze ko abanyamisiri babarirwa muri za miliyoni bashobora “gusohoka bakigaragamb, igihe yabibahamagarira” bakamagana igikorwa icyo ari cyo cyose cyakura abatuye Gaza muri uwo muhora, kibajyana muri Sinayi.

Misiri ifite impungenge z’umutekano muke ku mupaka wayo na Gaza mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Sinayi, aho ihanganye n’inyeshyamba za kiyisilamu mu kibazo cyafashe intera mu myaka icumi ishize.

Perezida Sisi yavuze ko kwimurira abanyepalestina muri Sinayi, byaba bivuze “kuhajyana urugamba, rukava mu muhora wa Gaza rujya muri Sinayi, bityo hakaba haba indiri y’ibitero kuri Isiraheli”.

Yorudaniya, isangiye umupaka n’intara ya Sijorudaniya yigaruriwe na Isiraheli kandi ikaba yarakiriye abanyepalestina bahunze cyangwa bakuwe mu ngo zabo nyuma y’iremwa rya Leta ya Isiraheli, yaburiye ko abanyepalestina batakurwa ku butaka bwabo ku ngufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa