skol
fortebet

Moïse Katumbi nawe yiyemeje gufatanya n’abandi kwamagana ibyavuye mu matora

Yanditswe: Monday 25, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe Komisiyo yigenga y’amatora muri RDC (CENI) yitegura gutangaza muri iki cyumweru ibyavuye mu matora yo ku ya 20 Ukuboza, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gukangurira abaturage kwitabira urugendo rwo kwigaragambya ruteganijwe ku wa gatatu Ukuboza 27 rwateguwe n’abakandida barimo Martin Fayulu, Dénis Mukwege, Théodore Ngoy, Jean-Claude Baende na Nkema Liloo.

Sponsored Ad

Uruhande rw’umukandida Moïse Katumbi, watangiye bwa mbere avuga ko yatsinze aya matora mbere yo gusaba ko ahagarikwa, yishimiye iyi gahunda, nk’uko abivuga, igamije kwamagana “uburiganya bwakozwe mu matora”.

Moïse Katumbi Chapwe yiyongereye kuri bariya bagenzi be batanu bavuze ko amatora yaranzwe n’uburiganya bw’amajwi ndetse asaba ko ibyayavuyemo byateshwa agaciro akongera gusubirwamo.

Hervé Diakese, umuvugizi wa Ensemble pour la République ya Moise Katumbi, yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru ati: “Twateguye ibikorwa, tuzabitangaza mu gihe gikwiye. Twishimiye gahunda y’abandi bayobozi kuko igamije kuba twakohereza ubutumwa ku isi ko tutazemera ko ubu buriganya bubaho. Nubwo byafata igihe kirekire, ariko ntituzabyemera. Ubu buriganya burakabije cyane, ni ubwa nyuma, ntibuzakunda. ”

Hervé Diakese yatangaje kandi ko ishyaka rye ryiteguye gushyigikira ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cya politiki kigamije kwamagana amatora aherutse kuba.

Amahirwe menshi nuko Perezida uriho,Felix Tshisekedi ariwe uzatsinda aya matora kuko yanayatsinze ku bwiganze mu bihugu 5 byo muri Diaspora ya RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa