Kigali
dnd

Moïse Katumbi wagiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida wa Kongo ntarava ku izima

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 6 August 2018 Yasuwe: 1546

Moïse Katumbi, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, aravuga ko atarava ku izima ryo kwiyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.



Katumbi yari yizeye gusubira muri Kongo nyuma yo kumara imyaka ibiri mu buhungiro, ariko abategetsi bamwangiye inshuro ebyiri kwinjira muri iki gihugu, bituma kuri ubu ari mu gihugu gituranyi cya Zambia.

Bivuze ko bishoboka ko hari ubwo atashobora gutanga kandidatire ye ku itariki ntarengwa yo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 8 y’uku kwezi kwa munani yashyizweho n’akanama k’amatora muri Kongo.

Katumbi yabwiye BBC ati "Ntabwo ndibuve ku izima. Ni gute ushobora kwangira impunzi gusubira iwabo ngo ubucamanza buyiryoze ibyo iregwa?"

Yongeyeho ati "Babonye ko ibyo banshinja ari ibihimbano. Ni Perezida [Joseph] Kabila uri kubyivangamo kugira ngo simbone uko njya kwiyamamaza mu gihugu cyanjye."

Katumbi yakatiwe adahari n’inkiko za Kongo igihano cyo gufungwa amezi 36 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko umutungo utari uwe. Avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano.

Manda ya Perezida Kabila yarangiye mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka wa 2016. Itegekonshinga ntirimwemerera kwiyamamariza manda ya gatatu. Ariko urubyiruko rwo mu ishyaka riri kubutegetsi PPRD rukomeje gusaba Kabila gutanga Kandidatire ruvuga ko itegeko nshinga ribimwemerera.

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende aherutse gutangaza ko umwanzuro kubashaka kumenya niba Kabila aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza uzamenyekana bitarenze tariki 8 Kanama 2018 kuko ariwo munsi wanyuma wo gutanga kandidatire.

Jean-Pierre Bemba, wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo akaba n’umukuru w’inyeshyamba, we aherutse gutanga kandidatire ye mu matora ya perezida yimirije.
Ni nyuma yaho akuriweho igifungo yari yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abarwanashyaka 14 ba RNC biyemeje kuyivamo kubera kwirukanwa kw’abarimo...

Ishyaka rya RNC rikomeje kuvugwamo Bombori bombori aho abarwanashyaka 14...
11 December 2019 Yasuwe: 3542 1

Mushiki wa Ben Rutabana yavuze ibibazo 2 by’ingutu byaciyemo ibice ishyaka...

Mushiki wa Ben Rutabana,Madamu Gwiza Tabitha yatangaje ko kubirukana mu...
10 December 2019 Yasuwe: 4962 1

RNC yirukanye burundu abayobozi bayo bayigometseho barimo mushiki wa Ben...

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga, Rwanda...
10 December 2019 Yasuwe: 2802 0

Perezida Magufuli yakoze agahigo ko gufungura imfungwa nyinshi mu mateka ya...

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yafunguye imfungwa zigera ku...
9 December 2019 Yasuwe: 2386 0

Bashiki ba Ben Rutabana barahiriye kujyana mu nkiko RNC ikavuga aho...

Bashiki ba Rutabana Kayijuka na Adeline Mukangemanyi biyemeje kujyana mu...
3 December 2019 Yasuwe: 3916 2

Perezida Trump yanze kwitabira inama igamije kumweguza

Ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje ko ku wa gatatu Perezida Donald...
2 December 2019 Yasuwe: 2210 1