skol
fortebet

Moïse Katumbi yatinye kwiyamamariza mu gace kamwe na Tshisekedi

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukandida Moïse Katumbi yasubitse kwiyamamariza mu mujyi umwe na Tshisekedi kubera gutinya ubushotoranyi bushobora kuvuka buturutse mu bamurwanya.

Sponsored Ad

Moïse Katumbi yatangaje ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) ko kubera urugomo rwabaye ejo aho yariho yiyamamariza asubitse ukwiyamamaza i Kananga.

Katumbi yavuze ko amashusho, amasasu nyayo ya polisi, n’abatangabuhamya byerekana ko “ibyabaye [i Kananga] byari byateguwe…bigamije kugera ku cyaha”.

Yasabye ko abateguye ibyabaye i Muanda bagomba kumenyakana, bagakurikiranwa kandi bagahanwa.

Yakomeje agira ati:“Kugira ngo hataba ubundi bushotoranyi, mfashe umugambi wo gusubika kubonana n’abaturage ba Kananga na Tshikapa”

Kuri uyu wa gatatu byari biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi na Moise Katumbi bahabwa amahirwe kurusha abandi mu matora ya perezida wa DR Congo, biyamamariza mu mujyi wa Kananga mu Ntara ya Kasaï-Central.

Guverineri w’Intara ya Kasai Central yari yasohoye itangazo rivuga ko ubutegetsi bwayo bwafashe ingamba z’umutekano mu kurinda abo bakandida bombi cyangwa ibikorwa by’urugomo.

Muri izo ngamba hari harimo ko abo bakandida biyamamariza ahantu hategeranye muri uyu mujyi kandi bawugeramo mu masaha atandukanye.

Umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya, yatangaje ku rubuga X ko “guhungabanya kose imigendekere myiza y’ibikorwa by’amatora ntikuzihanganirwa”, asaba amashyaka n’abakandida kugira imyifatire ikomeza ituze muri rubanda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa