skol
fortebet

MONUSCO yashyize umukono ku masezerano ayirukana burundu muri RDC

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yasinye amasezerano n’Umuyobozi w’Ingabo za Loni ziri mu Butumwa bwo Kugarura Amahoro muri RDC, MONUSCO, agena ko izi ngabo ziva muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2023.

Minisitiri Christophe Lutundula yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko iki gikorwa gishyira iherezo ku mikoranire itaratanze umusaruro ngo ishyire iherezo ku ntambara zabaye karande cyangwa ngo igarure amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu mbwirwaruhame yatangiye mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni muri Nzeri 2023, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yasabye ko ingabo zirenga ibihumbi 15 za Loni zikwiye kuva mu gihugu cye byihuse.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umukuru w’Igihugu yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko gahunda yo guhagarika misiyo y’ingabo za Loni muri RDC ikwiye gukomeza.

Nubwo nta tariki yatanzwe y’igihe iyi gahunda izashyirirwa mu bikorwa, abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bagaragaza ko ishobora kubanza gutegereza amatora.

Tshisekedi ari mu bakandida biyamamariza manda ya kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023.

Mu gihe iki gihugu cyiteguye amatora, intambara zikomeje kugishegesha by’umwihariko mu Burasirazuba bwacyo.

Perezida Tshisekedi ubwo yatangiraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza yongeye kumvikana ashyira u Rwanda mu majwi ko ari rwo ruhungabanya umutekano w’igihugu cye.

Mu bihe bitandukanye, RDC yashinje u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23. Ni ibirego u Rwanda rudahwema guhakana, na rwo rugashinja iki gihugu kwifatanya na FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanye-Congo bagaragaje ko nta ngabo zihari zibarindira umutekano ndetse mu bihe bishize bigaragambije basaba ko ingabo za Monusco ziva muri iki gihugu.

Mu kwezi gushize, Guverinoma ya RDC yasabye Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ko ziva mu gihugu bitarenze Ukuboza kwa 2023, kuko zananiwe gutanga umusaruro.

Mu myaka irenga 25 MONUSCO imaze muri RDC, umusaruro w’izi ngabo ntiwigeze wishimirwa na busa kuko ingabo zigera ku 15000 zagarutsweho muri raporo zitandukanye nk’izagize uruhare mu byaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ibi byatumye kenshi abaturage basaba ko zihambira utwangushye zikabavira mu gihugu.

MONUSCO yasanze harimo imitwe yitwaje intwaro mike cyane ariko kuri ubu imaze kurenga 300 nk’uko imibare ya Guverinoma ya Congo iherutse kubigaragaza. Ni mu gihe izi ngabo ziri mu zikoresha amafaranga menshi kuko ku mwaka zibarirwa arenga miliyari 1$.

Mu Ukuboza 2022 ni bwo Akanama k’Umutekano ka Loni kongereye manda y’umwaka Ingabo za MONUSCO, kuko tariki 20 Ukuboza ari bwo umwaka umwe wari wongerewe izi ngabo wari warangiye.

Guverinoma ya RDC yasabye Loni gucyura ingabo zayo ndetse muri Kanama Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko Ingabo za MONUSCO zigomba kuvanwa mu gihugu bitarenze uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa