Kigali

Morgan Tsvangirai wigeze kuba Minisitiri w’ Intebe wa Zimbabwe yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 15 February 2018 Yasuwe: 962

Umukuru w’ abatavuga n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe Morgan Tsvangirai yitabye Imana ku myaka 65 y’ amavuko aguye mu bitaro byo muri Afurika y’ Epfo nk’ uko byatangajwe n’umuvugizi w’ ishyaka MDC, Nelson Chamisa.

Morgan Tsvangirai yitabye Imana nyuma y’ uko kuva muri Kamena 2016 inshuro zitandukanye yajyaga mu bitaro kwivuza kanseri akazongera agasubirayo.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo yongeye gusubira mu bitaro ngo abaganga bakomeze gukurikiranira hafi ubuzima bwe ariko birangira kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018 asezeye ku isi y’ abazima. Yaherukaga kugaragara mu ruhame mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo yari yasuye imwe muri Pariki zo mu gihugu cya Zimbabwe.

Tsvangirai azwi cyane muri politiki ya Zimbabwe mu ishyaka MDC, yumvikanye kenshi anenga ubutetsi bwa Robert Mugabe wari Perezida wa Zimbabwe uherutse kweguzwa ku butegetsi.

CNN yatangaje ko urupfu rwa Morgan Tsvangirai ruhaye Emmerson Mnangagwa amahirwe menshi yo kuzatsinda amatora ya Perezida wa Zimbabwe. Mnangagwa yafashe ubutegetsi mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2017.

Ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Afurika y’ Epfo ANC ryifatanye n’ ishyaka MDC n’ abari ku ruhande rwa Morgan Tsvangirai.

Nyakwigendera Morgan Tsvangirai yagerageje inshuro nyinshi kuba Perezida wa Zimbabwe binyuze mu matora abura aho amenera kuko inshuro zose Robert Mugabe ari we watorwaga n’ Abanyazimbabwe benshi.

Tsvangirai yabaye Minisitiri w’ Intebe wa Zimbabwe kuva tariki 11 Gashyantare 2009 Robert Mugabe amusibuza kuri uyu mwanya tariki 11 Nzeli 2013.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Israel yemeye kwakira abimukira 1000, yangira 7000

Leta ya Isirayeli ejo kuwa mbere yatangaje ko igiye kwemerera abimukira...
18 September 2018 Yasuwe: 217 0

Afurika y’epfo igiye gutangira kwigisha ururimi rw’Igiswayile mu...

Guhera mu mwaka wa 2020, ururimi rw’Igiswayile ruzatangira kwigishwa mu...
18 September 2018 Yasuwe: 164 0

Ibiganiro by’ amahoro bihuza Abarundi ntabwo bikibaye kuri uyu wa...

Igice cya gatanu cy’ibiganiro bihuza Abarundi byari bitegekanijwe gutangira...
17 September 2018 Yasuwe: 466 0

U Bushinwa n’Uburusiya byishyize hamwe biri gukora imyitozo izamara...

Ingabo zirenga ibihumbi 303,000 z’Abarusiya n’Abashinwa bari mu myitozo...
15 September 2018 Yasuwe: 2050 0

Ibintu 5 ukwiye kumenya kuri Agathon Rwasa ugiye gushinga ishyaka mu...

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Leta y’ u Burundi, wahoze ari...
13 September 2018 Yasuwe: 1640 2

Menya ubwirinzi buhambaye inzego z’ubutasi zikoresha kugira ngo zirinde...

Ushobora kuba ukoresha ubwirinzi bukomeye ngo urinde urugo rwawe,...
13 September 2018 Yasuwe: 3467 0