skol
fortebet

Mu ibanga Uburusiya buri kwiyegereza Afurika, Uburundi ni bwo butahiwe

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergueï Lavrov yageze i Bujumbura avuye i Nairobi aho yaganiriye n’ubuyobozi bw’aho uko umubano warushaho kunozwa.

Sponsored Ad

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Mélchior Ndadaye, Sergueï Lavrov yakiriwe na mugenzi we Albert Shingiro.

Lavrov araganira na Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye.

Uyu mutegetsi w’Uburusiya ari gukorera ingendo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, mu gisa n’ibanga rikomeye kuko zitavuzweho cyane mu itangazamakuru

Ubutegetsi bwa Gitega bumaze igihe butsura umubano n’amahanga hagamijwe kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage no gutuma isura yabwo iba nziza mu mahanga.

Ni igihugu kandi gikize ku mabuye amwe n’amwe y’agaciro.

Uburusiya buri gukorana n’ibihugu bimwe by’Afurika bushaka ko bwajya ku ruhande rwabwo mu ntambara buri kurwana na Ukraine.

Uganda nicyo gihugu kimaze kugaragara ko kitarya indimi mu kwemera imikoranire yacyo n’Uburusiya.ibindi bihugu umutegetsi w’Uburusiya yagiyemo gushaka ubushuti ni Kenya, Afurika Y ‘Epfo, N’Uburundi bwari butahiwe.

Si Uburusiya bushaka kugwiza amajwi y’ababushyigikiye mu ntambara buri kurwana na Ukraine gusa kuko iki gihugu nacyo giherutse mu bihugu by’Afurika buhashaka ayo majwi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine witwa Dmytro Ivanovych Kuleba aherutse gusura ibyo bihugu birimo n’u Rwanda.

Afurika y’Epfo yo ivugwaho gukorana bya bugufi n’Uburusiya ndetse ubutasi bw’Amerika bushinja iki gihugu guha intwaro Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa