skol
fortebet

Mu mugi wa New York hatangiye Inama Rusange ya ONU 78 ifatwa nka gacaca y’Isi

Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mujyi wa New York hatangiye inteko ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu byo ku isi na za guverinoma.

Sponsored Ad

Iyi nteko iterana buri gihe mu kwezi kwa cyenda. Ariko se mu by’ukuri intego y’Umuryango w’Abibumbye ivuze iki? Ni iki cy’ingenzi aba bayobozi baturutse imihaanda yose y’isi baganira?

Umunsi wa kabiri w’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa cyenda, wabaye umunsi ngarukamwaka, abayobozi b’isi bateranira mu mujyi wa New York hano muri Amerika ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’abibimbye ONU.

Aba bayobozi baganira ku bibazo bitandukanye byugarije ibihugu byabo n’ibireba abaturage bayobora muri rusange.

Aba bayobozi b’ibihugu bikize n’ibikennye bajya impaka kandi ku bibazo bikomeye byugarije isi. Mu byibandwaho uyu mwaka, harimo ikibazo gihangayikishije cy’imihindagurikire y’ibihe, iterambere rirambye, umutekano ndetse n’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nteko ya 78 ihuriramo abayobozi bagera ku 193, igereranywa kandi nk’inteko nshingamategeko y’isi aho buri gihugu kiba gihagarariwe.

Perezida w’iyi nteko atorwa buri mwaka, kandi agatorwa n’abanyamuryango bayo. Mu bibazo biganirwaho muri iyi nteko rusange ya ONU, abayobozi bayihuriyemo bagerageza guhuriza ibitekerezo hamwe hashakishwa ibisubizo byabyo. Ikibazo cy’umutekano kiza mu bya mbere biganirwaho hagatorwa n’abagize akanama kawo ariko badahoraho.

Inteko ya ONU ifite ububasha bwo gucyaha igihugu icyo ari cyo cyose gikoze ibinyuranije n’amahame agenga uyu muryango.

Urugero twavuga aha, ni igihe Afurika y’Epfo yahagarikwaga muri 1974 ubwo havugwaga ibibazo bikomeye by’ivangura rya Apartheid ryari rishingiye ku moko. Muri 2012, igihugu cya Siriya na cyo cyarahagaritswe kubera ibibazo bishingiye ku kutubahiriza uburenganzira bwa muntu byatangiye ubwo intambara yaho yatangiraga.

Impamvu isi yose iba ihanze amaso mu kwezi kwa cyenda, ni uko buri muyobozi w’igihugu witabiriye iyi nteko ahabwa byibuze umwanya w’iminota 15 wo kuvuga ijambo rye.

Fidele Castro wabaye perezida wa cuba, ni we mu perezida kugeza ubu waciye agahigo ku isi yose ubwo mu mwaka w’i 1960 mu mwanya wo kuvuga ijambo ry’iminota 15, yakoresheje iminota 269. Ni ukuvuga amasaha hafi atanu.

Mu gihe abayobozi b’ibihugu bateraniye muri iyi nteko ari bo basa nkabiharira umwanya munini, hari ibindi bibazo byinshi biba biganirwa ku rundi ruhande n’abandi bantu batari abayobozi.

Abo barimo abaturuka muri sosiyete sivile, urubyiruko, ibyamamare, abahanga mu bintu bitandukanye, impirimbanyi ziharanira ibintu bitandukanye harimo uburenganzira bwa muntu, n’ibidukikije, kandi amajwi yabo bose arumvwa.

Ku ruhande rw’itangazamakuru, iki ni cyo cyumweru kigora abanyamakuru cyane kuko baba badakoza ibirenge hasi biruka inyuma y’abategetsi bashaka inkuru.

Nubwo iyi nteko y’Umuryango w’abibumbye ivugirwamo ibibazo byugarije isi, bikaganirwaho ndetse bigashakirwa n’uko birangira, kuri ubu Umuryango w’abibumbye uhangayikishijwe bikomeye n’ibibazo bigaragara nk’ibyabaye karande.

Intambara hirya no hino ku isi, zihitana amamiliyoni y’abasivili abandi benshi bagata ingo zabo kandi nta muti w’ikibazo cy’umutekano uhamye wari waboneka ku buryo hari igihe isi izaba itekanye.

Iki kibazo kandi ni cyo gituma mu bihugu byinshi hagaragara ikindi gihangayikishije cy’abimukira. Ikindi kibazo kidahwema kuganirwaho ni ikijyanye no kubungabunga ikirere, aho kugeza ubu bikiri ingume kumenya icyakorwa ngo bigabanye ibiza bituma hagaragara imfu z’abantu bazize imyuzure, n’ibindi bifitanye isano n’iki kibazo.

Muri iyi nteko ya 78 y’Umuryango w’Abibumye yatangiye uyu munsi, byitezwe ko perezida w’Amerika Joe Biden aza kuvuga ijambo rifungura iyi nteko. Aravuga ku mwanya wa kabiri, nyuma ya perezida wa Bresil buri mwaka uhabwa umwanya wa mbere wo kuvuga ijambo rye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa