skol
fortebet

Museveni agiye gutaha ikiraro kirekire cyubatswe hejuru ya Nili

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018 aratangiza kumugaragaro ikoreshwa ry’ ikiraro gishya cyubatswe kuri Nili mu gace ka Jinja.

Sponsored Ad

Iki kiraro cyubatswe ku nkunga ya guverinoma ya Uganda n’ iy’ Ubuyapani. Umuhango wo gutaha iki kiraro uzitabirwa n’ abahagarariye Ubuyapani muri Uganda, abayobozi b’ ikigo cya Uganda gishinzwe imihanda.

Chimpreports yatangaje ko iki kiraro kitezweho kuzamura ubukungu bwa Uganda n’ akarere ka Afurika y’ Iburasirazuba binyuzwe mu bwikorezi n’ ingendo mu muhora wa ruguru.

Gifite uburebure bwa metero 525m. cyuzuye gitwaye miliyari 450 z’ amashilingi , inyubako ufite uburambe bw’ imyaka 120. Mu byo kitezweho harimo no gukurura ba mukerarugendo.

Umutekano wakajijwe mu gace ka Jinja kubera uyu muhango uzaberamo ejo ku wa Gatatu.

Ibyo ukwiye kumenya kuri iki kiraro: Ni cyo kirekire muri Afurika, gifite ubugari bwa metero 22,9, gifite inzira igenewe abanyamaguru ni metero 2,25. Mu masaha y’ ijoro gifite amatara amurika.

Ibitekerezo

  • ntabwo aricyo kirekire muri mozambique hari ibifite 3km

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa