skol
fortebet

Museveni yajyanye n’umuhungu we Gen Muhoozi kuganira na Perezida Putin

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, bari i St. Petersburg mu Burusiya aho bitabiriye inama igomba guhuza iki gihugu n’umugabane wa Afurika.

Sponsored Ad

Iyi nama y’iminsi ibiri iratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga.

Kugeza ubu impamvu nyamukuru Museveni yahisemo kujyana n’umuhungu we i Saint Petersburg ntiramenyekana, gusa abakurikiranira hafi ibyo muri Uganda bavuga ko biri mu rwego rwo kumumurika ku ruhando rwa dipolomasi mpuzamahanga no kumwereka incuti azakenera mu gihe yaba yinjiye byeruye muri Politiki.

Gen Muhoozi yagendereye u Burusiya mu gihe yakunze kugaragaza ko ashyigikiye iki gihugu kiri mu ntambara na Ukraine.

Nko muri Werurwe uyu mwaka, uyu musirikare usanzwe ari n’umujyanama wa Perezida Museveni, yifashishije Twitter arahirira kohereza i Moscow abasirikare bo kurinda Perezida Vladimir Putin "mu gihe u Burusiya bwaba bubangamiwe n’abakoloni."

Mu kwezi gushize bwo Gen Muhoozi yahuye na Ambasaderi w’u Burusiya muri Uganda, baganira ku mubano usanzwe hagati ya Moscow na Kampala ndetse n’ubufatanye bwa gisirikare bw’impande zombi.

Biteganyijwe ko Museveni nava mu Burusiya azakomereza i Belgrade muri Serbia, mu ruzinduko rw’akazi.

Ni uruzinduko byitezwemo ko azaba nanone aherekejwemo n’umuhungu we.

Kuri gahunda y’uru ruzinduko byitezwe ko Perezida Museveni azagirana ibiganiro na mugenzi we Aleksandar Vučić wa Serbia.

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko Museveni ashobora kuzifashisha uru ruzinduko nk’amahirwe yo gusaba Serbia guha Uganda intwaro.

The Nile Post yanditse ko Uganda ifite impungenge z’umutekano muke uri mu karere iherereyemo, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahabarizwa umutwe w’iterabwoba wa ADF ukunze kuyigabaho ibi bitero.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Ingabo za UPDF zikeneye intwaro zo gukomeza kuzifasha muri Operation Shujaa zifatanyamo na FARDC bahiga ADF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa