skol
fortebet

Museveni yakiriye Gen Dagalo ukuriye umutwe wa RSF urwanya leta muri Sudan

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yakiriye Gen. Mohamed Hamdan Dagalo umukuru w’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’ingabo za leta ya Abdel Fattah al-Burhan muri Sudan.

Sponsored Ad

Museveni yatangaje ko yakiriye Daglo, uzwi kandi nka Hemdti, mu rwuri rwe ruri i Rwakitura mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda mu gace ka Ankole sub-region aho afite urundi rugo rw’umukuru w’igihugu.

Museveni yatangaje ku rubuga rwa X ko Dagalo yamubwiye uko ibintu byifashe muri Sudan.

Mu munsi ishize abarwanyi ba RSF batangaje ko bafashe umujyi wa kabiri wa Sudan witwa Wad Madani uri muri 175 km mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Khartoum.

Intambara muri Sudan kuva yatangira muri Mata(4) uyu mwaka, kugeza ubu mu mirwano nta ruhande ruratsinda urundi burundu.

RSF igenzura 70% bya Khartoum hamwe na leta enye muri eshanu z’akarere ka Darfur, na vuba aha umujyi wa Wad Madani.

Mu gihe ingabo za leta zo zigenzura amajyaruguru n’uburasirazuba bw’igihugu na 30% by’umurwa mukuru.

Mu mezi umunani ashize Arabia Saoudite, Ubumwe bwa Africa, na Amerika byageragejwe kumvikanisha impande zirwana ariko ntacyo byagezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa