skol
fortebet

‘Musigeho gukoresha nabi ijambo ‘IYICARUBUZO’ Perezida Museveni

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yandikiye Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’ Abadepite Rebecca Kadaga amusaba gutegereza ibizava mu iperereza mbere y’ uko basaba ko abashinzwe umutekano bashinjwa gukorera iyicarubozo abadepite batabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Byose byatangiye tariki 13 Kanama ubwo ahitwa Arua muri Uganda haberaga amatora yo gushaka umudepite uzahagararira aga gace mu nteko, icyo gihe hadutse akaduruvayo umushoferi w’ umuhanzi akaba n’ umudepite Bobi Wine araraswa arapfa.

Imodoka imwe muzirindira umutekano Perezida Museveni amafoto yayigaragaje yangiritse bikomeye bivugwa ko yateweho amabuye n’ abari ku ruhande rwa Bobi Wine. Gusa hari andi makuru avuga ko iyo modoka itangirikiye hariya Arua ahubwo yari yangiritse mbere y’ uko ihagera ijyanwa ihetswe n’ imodoka zitwara izangiritse.

Perezida Museni yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asubiza ibaruwa yo ku wa 27 Kanama. Museveni mu ibaruwa ye yagiriye inama Inteko ko idakwiye gukoresha ijambo ‘IYICARUBOZO’ ku byakorewe bamwe mu badepite n’ abandi batawe muri yombi kubera ibyabereye Arua tariki 13 Kanama.

Perezida Museveni yavuze ko inzego z’ umutekano zakoresheje imbaraga zishyize mu gaciro zo kwidwanaho barwanya abatavugarumwe n’ ubutegetsi bari bigize akari aha kajyahe.

Umuhanzi Depite Bobi Wine kuri ubu urimo kuvurirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko yakorewe iyicarubozo ryo mu rwego rwo hejuru bakamukubitagura ahantu hose bakanamukaga udusabo tw’ itanga. Muri iyi minsi Bobi Wine arimo kwitwaza imbago akanasunikwa mu kagare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa