skol
fortebet

Nangaa watangaje ko FDLR iri mu barinda Tshisekedi ubu ararebana ayingwe n’Ubutegetsi

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Corneille Nangaa, nyuma yo gutangaza ko umutwe wa FDLR usigaye uri mu barindira umutekano abayobozi bakuru ba kiriya gihugu barimo na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Sponsored Ad

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo (CENI), mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangaje ko aziyamamariza kuyobora RDC mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Uyu munyapoliriki aheruka gutangaza amakuru akomeye ku mubano wa FDLR n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, ku buryo kuri ubu uyu mutwe usigaye uri mu barinda abayobozi bakuru ba kiriya gihugu.

Corneille Nangaa yabitangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yagarukaga ku bihe bidasanzwe (État de siège) Perezida Félix Tshisekedi amaze imyaka irenga ibiri yarashyizeho mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Cyo kimwe n’abandi banye-Congo, Nangaa avuga ko atumva uko byagenze kugira ngo Kinshasa itsure umubano n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ziriya ntara, kandi ku ikubitiro yari yariyemeje kuyirandura burundu.

Ati: "Ntituzi ubufindo bwabayeho, ariko Mai Mai yahindutse Wazalendo [Urubyiruko rukunda igihugu], ikindi hari bamwe mu bagize FDLR bari mu barinda Umukuru w’Igihugu, haba i Kinshasa na Lubumbashi."

Yunzemo ko hejuru y’ibi umutwe wa CODECO umaze imyaka ukorera ubwicanyi mu ntara ya Ituri usigaye wibona nk’uwahawe ibikoresho n’imashini zo gucukura amabuye y’agaciro abarizwa muri kariya gace, ikindi ukaba ukomeje ibikorwa bigayitse nk’ubwicanyi, gufata ku ngufu ndetse n’ubusahuzi.

Amagambo ya Corneille Nangaa yamaganiwe kure na Guverinoma ya RDC, igaragaza ko akwiye kuyasobanurira imbere y’ubutabera nk’uko Patrick Muyaya uyivugira yabitangaje.

Uyu aganira n’itangazamakuru yagize ati: "Aya magambo araremereye cyane. [Nangaa] akwiye gutabwa muri yombi kugira ngo yisobanurire imbere y’ubutabera. FDLR ni abajenosideri. Ni gute twakwinjiza abajenosideri bica abaturage bacu mu mutwe wacu udanzwe?"

Muyaya yigaramye FDLR, mu gihe raporo y’impuguke za Loni zakunze kugaragaza ko uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda umaze igihe ufitanye imikoranire n’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).

Raporo by’umwihariko zigaragaza ko FDLR imaze igihe ifasha FARDC mu rugamba imaze imyaka igera kuri ibiri irwanamo n’umutwe wa M23.

Corneille Nangaa watangiye kotswa igitutu mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter asubiza ku byatangajwe na Muyaya, yavuze ko ibyo aheruka gutangaza "biranditswe kandi ibyo tuvuga turabizi."

Yunzemo ko bidatangaje kuba Muyaya yamusabiye gutabwa muri yombi, bijyanye no kuba ubutegetsi bwa RDC busanzwe bukoresha ubutabera bwa kiriya gihugu mu gukandamiza rubanda no gucecekesha abavuga ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa