skol
fortebet

Niger: Amerika yatangaje ihungishwa ry’igice cy’abakozi bayo b’ambasade

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amerika yategetse ihungishwa ry’igice kimwe cy’abakozi b’ambasade yayo muri Niger nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Abanyamahanga babarirwa mu magana bamaze guhungishwa bakurwa muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba, ndetse ku cyumweru gishize ambasade y’Ubufaransa yagabweho igitero n’abigaragambya.

Jenerali Abdourahamane Tchiani wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi, yaburiye ku "kwivanga uko ari ko kose mu bibazo by’imbere" bya Niger.

Niger icukurwamo uranium nyinshi ndetse aho iki gihugu giherereye ni mu nzira y’ingenzi y’abimukira yerekeza muri Afurika y’amajyaruguru no ku nyanja ya Mediterane.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken ku wa gatatu yavuganye na Perezida wahiritswe, Mohamed Bazoum, nkuko bivugwa na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.

Iyo minisiteri yongeyeho ko Amerika ishishikajwe n’isubizwaho rya guverinoma ya Niger yatowe binyuze muri demokarasi.

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS), ugizwe n’ibihugu 15, wamaze gufatira ibihano Niger, birimo guhagarika ubucuruzi bwose na Niger hamwe no gufatira umutungo w’amafaranga wa Niger uri muri banki nkuru y’akarere.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu ku wa gatatu, Jenerali Tchiani yavuze ko ubu butegetsi bushya bwamaganye "ibi bihano byose kandi bwanze kugamburuzwa n’igikangisho icyo ari cyo cyose, aho kiva aho ari ho hose".

Abakuru b’ingabo bo muri CEDEAO ku wa gatatu bateraniye muri Nigeria ngo bige ku kuba bakora igikorwa cya gisirikare muri Niger, nubwo bavuze ko icyo gikorwa cyaba ari "amahitamo ya nyuma".

Jenerali Tchiani, wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare bacunga umutekano wa Bazoum, yafashe ubutegetsi ku itariki ya 26 Nyakanga (7) uyu mwaka, avuga ko yashakaga kuburizamo "irimbuka [isenyuka] buhoro buhoro kandi ritagira gitangira [rya nta kabuza]" rya Niger.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa