skol
fortebet

Niger: Impande zamagana Ubufaransa zigakeza Uburusiya zagaragaje icyabibateye

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu kimenyetso cyo kwiyongera ko kudashaka uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger, umucuruzi atewe ishema no kwerekana imyambaro ye iri mu mabara y’ibendera ry’Uburusiya, ari mu gace Perezida wahiritswe Mohamed Bazoum yari asanzwe afitemo abamushyigikiye benshi.

Sponsored Ad

Kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi, hakomeje intambara y’amagambo hagati y’igisirikare n’uburengerazuba.

Bazoum yari inshuti ikomeye y’uburengerazuba bafatanyaga mu rugamba rwo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam, ndetse yanafatanyaga cyane mu bukungu n’uburengerazuba.

Niger irimo ikigo cya gisirikare cy’Ubufaransa ndetse Niger ni cyo gihugu cya karindwi ku isi mu kugira uranium nyinshi. Iki gitoro ni ingenzi cyane mu ngufu za nikleyeri, kandi kimwe cya kane (1/4) cy’iyo uranium kijya i Burayi, cyane cyane mu Bufaransa bwahoze bukoloniza Niger.

Kuva Jenerali Abdourahamane Tchiani yahirika Perezida Bazoum ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa Nyakanga (7) uyu mwaka, ako kanya kandi mu buryo butunguranye amabara y’Uburusiya yagaragaye mu mihanda.

Abantu babarirwa mu bihumbi ku cyumweru bagiye mu myigaragambyo mu murwa mukuru Niamey, bamwe bazunguza amabendera y’Uburusiya ndetse banibasira ambasade y’Ubufaransa.

Ubu bisa nkaho iyi "nkubiri" irimo gukwirakwira mu bice bitandukanye by’igihugu.

Umwe mubadashyigikiye Ubufaransa ashingira kukuba iki Gihugu ngo"Banyunyuje umutungo wose w’igihugu cyanjye nka uranium, ibitoro na zahabu. Abanya-Niger bacyennye cyane ntibashobora kurya gatatu ku munsi kubera Ubufaransa".

Uyu mucuruzi yavuze ko abantu babarirwa mu bihumbi ku wa mbere bitabiriye imyigaragambyo i Zinder yo gushyigikira igisirikare cyafashe ubutegetsi.

Yavuze ko yasabye umuntu udodesha icyarahani (imashini idoda) gufata ibitambaro byo mu mabara y’Uburusiya y’umweru, ubururu n’umutuku akamudoderamo imyambaro, ahakana ko iyo myambaro yarishywe n’amatsinda ashyigikiye Uburusiya.

Niger ituwe n’abaturage miliyoni 24.4, aho babiri muri buri baturage batanu babayeho mu bucyene bukabije, babeshejweho n’atagera ku madolari 2.15 y’Amerika ku munsi.

Perezida Bazoum yageze ku butegetsi mu 2021, mu ihererekanya ry’ubutegetsi rya mbere muri Niger ryabaye muri demokarasi no mu mahoro kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1960.

Ariko guverinoma ye yibasiwe n’intagondwa ziyitirira Islam zifitanye isano n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu hamwe n’umutwe wa al-Qaeda, imitwe yiganje mu bice bimwe by’ubutayu bwa Sahara no mu gace gakakaye (kajya kuba ubutayu) ka Sahel kari mu majyepfo y’ubwo butayu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa