skol
fortebet

Niger:Uwabaye inyeshyamba yashinze inyeshyama zishyigikiye CEDEAO mu gusubiza Bazoum ku butegetsi

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rhissa Ag Boula wahoze akuriye inyeshyamba z’umutwe w’aba-Touareg, yamaze gushinga umutwe witwaje intwaro ugamije gusubiza ku butegetsi Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku itariki ya 08 Kanama ni bwo Boula yatangaje ko yashinze uriya mutwe yise Conseil de la résistance pour la République (CRR).

Uyu wanabaye Minisitiri w’ubukerarugendo muri Guverinoma ya Niger yise "igisebo n’abagambanyi" abarimo Général Abdourahamane Tchiani wahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum mu byumweru bibiri bishize.

Byari mbere yo gusaba Ingabo za Niger guta muri yombi Gen Tchiani n’agatsiko k’abasirikare bamufashije kwigomeka.

Rhissa Ag Boula mu itangazo rye yanamaganye "imyitwarire igayitse ya bamwe mu bagize agatsiko [kahiritse ubutegetsi] ndetse no kuba bari kugerageza kwitabaza abarwanyi bo mu mutwe w’abacancuro wa Wagner."

Yavuze ko we na CCR ye bazatanga ibyo bafite byose kugira ngo Mohamed Bazoum asubire mu nshingano ze, mbere yo gushimangira ko ashyigikiye umuryango wa CEDEAO n’abafatanyabikorwa bawo mu mugambi bafite wo gukoresha ingufu za gisirikare kugira ngo uriya wahoze ari Perezida wa Niger asubirane ubutegetsi bwe.

Kuri uyu wa 4 tariki ya 10 Kanama , Abakuru b’ibihugu bya CEDEAO barongera guterana barebe niba ko bakoresha imbaraga mu gukuraho agatsiko k’abasirikare muri na anaiger kahiritse Bazoum karindaga.

Ubu tugeze ku munsi wa 14, iminsi 7 irenze ku gihe nyirizina aka gatsiko kari kahawe na CEDEAO ngo gasubize ubutegetsi.

Uku kwinangira kwakururiye uyu muryngo gutekereza kabiri ku cyemezo wafatira Niger, aho kuva ubu gutera no gukoresha dipolomasi bikiri ku ijanisha ringana.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa