skol
fortebet

Odinga yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko avuga ibiteye ubwoba abanyakenya-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 73 y’amavuko kuya 07 Mutarama 2018 Umuyobozi w’Ihuriro ry’imitwe itavuga rumwe n’ubutegtsi bwa Kenyatta, Bwana Raila Odinga yateguje abanyakenya ko igihugu gishobora gucibwamo kabiri.
Ni mu birori bikomeye byabereye mu gace Kakamega ubwo uyu munyapolitiki yifatanyaga n’abarwanashyaka gukata umutsima yishimira imyaka 73 y’amavuko yagize kuri iki cyumweru.
Uyu mutsima yakase wariho ibirango by’ishyaka rye, NASA.Mu ijambo rye, Raila Odinga yongeye kugaragaza umugambi (...)

Sponsored Ad

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 73 y’amavuko kuya 07 Mutarama 2018 Umuyobozi w’Ihuriro ry’imitwe itavuga rumwe n’ubutegtsi bwa Kenyatta, Bwana Raila Odinga yateguje abanyakenya ko igihugu gishobora gucibwamo kabiri.

Ni mu birori bikomeye byabereye mu gace Kakamega ubwo uyu munyapolitiki yifatanyaga n’abarwanashyaka gukata umutsima yishimira imyaka 73 y’amavuko yagize kuri iki cyumweru.

Uyu mutsima yakase wariho ibirango by’ishyaka rye, NASA.Mu ijambo rye, Raila Odinga yongeye kugaragaza umugambi wo kurahira nka perezida wa Kenya avuga ko yamaze kunoza neza uwo mugambi.Ibi byatumye abantu benshi batangira kugira ubwoba bw’uko ibibazo biri muri Kenya bishobora kuzasiga icyo gihugu gicitsemo ibihugu bibiri.

Odinga yagabuye umutsima mu isabukuru y’amavuko ye

Uyu munyapolitiki yavuze yumvikanisha ko ashobora gushinga leta ye aho yavuze ko ibyo ubutegetsi bwa Kenyatta buzajya bukora nabo bazajya bakora ibyabo.Yagize ati ”Kuri iyi nshuro ,twe twaravuze tuti, nibatora natwe tuzatora, nibabara amajwi tuzabara, nibongera amajwi natwe tuzayongera, nibayagabanya tuzayagabanya, nibayatangaza natwe tuzayatangaza, nibarahiza nka perezida natwe tubikore”.

Yakomeje abwira abarwanashyaka be ko we yatsinze amatora ku itariki 8 Kanama 2017. Aho yavuze ko kuba yaratsinze amatora ibi bimuha ubushobozi n’imbaraga zo kurahira nka perezida w’abaturage.Yagize ati ”Itariki ya 8 ukwezi kwa munani, twaratsinze, turashimangira ko twatsinze, Uhuru yafashe bibiliya aravuga ngo yatowe ku itariki ya 26, iyo ni ye ku giti ke, Uhuru yari ahanganye na Kenyatta, si byo? Maze Uhuru atsinda Kenyatta si byo? ntiyatsinze Kenyatta? ntiyatsinze se?”.

Odinga yasezeranyije abaturage ko narahirira kuyobora Kenya abana babo bazajya bigira ibintu aboneraho no gushimira buri wese wamwifurije isabukuru nziza,ati “Nanyuzwe n’umubare w’abantu banyifurije isabukuru nziza byandenze nagize umunezero udasaza mu buzima bwanjye…Ndashima Imana isumba byose ko nongeye kureba uyu munsi.Mbikuye ku mutima ndashima buri wese wateguye kugira iki gikorwa kigende neza n’ukuri mwarakoze.”

Umutsima wariho ifoto ye ndetse n’ibirango by’ishyaka

Raila Odinga yavukiye mu bitaro bya Bondo biherereye muri Maseno mu gace ka Kisumu mu Ntara ya Nyanza kuwa 07 Mutarama 1945.Yashakanye n’abagore babiri aribo: Ajuma Odinga na Jaramogi Odinga.

Ise umubyara yabaye Visi-Prezida wa Jomo Kenyatta.

Amashuri abanza yayize mu gace ka Kisumu ku ishuri ribanza rya Maranda aba ari naho akomereza amashuri yisumbuye aza kurangiza mu 1962.Imyaka ibiri ikurikiyeho yayize muri kaminuza ya Leipzig iherereye mu Burasirazuba bw’u Budage aho yize ibijyanye na Philogical.Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters of Science) cya kaminuza mu 1970 muri Mechanical Engineering.


Yafatanyije n’abarwanashyaka gukata umutsima

Ibitekerezo

  • Jyewe ntababeshye mbona bino aruguta umutwe pe, ashatse yakwemera koyatsinzwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa