skol
fortebet

Olaf Scholz w’u Budage agiye kugenderera Afurika y’Iburasirazuba,kubera iki?

Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’u Budage, Olaf Scholz arateganya kuganira ku ntambara ibera muri Sudani, kwerekana ko ashyigikiye inzira y’amahoro muri Ethiopia ndetse no gushaka ubufatanye ku ngufu zitangiza ikirere na Kenya mu ruzinduko azagirira muri Afurika y’Iburasirazuba muri iki cyumweru nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri uyu wa Kabiri .

Sponsored Ad

Uru ruzinduko rwa Scholz rw’iminsi itatu muri Ethiopia na Kenya, aho azaba anaherekejwe n’itsinda ry’abacuruzi, ruzaba ari urwa kabiri akoreye muri Afurika nka Chancellier w’u Budage mu gihe Uburengerazuba bugenda buhatanira ijambo n’ubucuruzi ku Isi n’ibindi bihugu, cyane cyane u Bushinwa.

Muri Ethiopia, azahura ku wa Kane na Minisitiri w’Intebe n’umuyobozi w’agateganyo w’Intara ya Tigray kugira ngo baganire ku iterambere ry’amahoro nyuma y’intambara yari imaze imyaka ibiri yahitanye abantu ibihumbi icumi, nk’uko abayobozi ba leta y’u Budage babitangaje.

Reuters yanditse ko kandi azabonana na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kugira ngo baganire ku bigezweho muri Sudani, ubufatanye mu bukungu n’ibibazo bibangamiye Isi muri rusange nk’icy’imihindagurikire y’ikirere.

Ku wa Gatanu, azahura na Perezida William Ruto wa Kenya, igihugu kiri imbere y’ibindi mu bukungu muri Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo baganire ku bucuruzi n’ibindi bibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa