ONU nayo yamaganye Ubwongereza ku byo kohereza abimukira mu Rwanda
Yanditswe: Saturday 30, Mar 2024
Ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu rirasaba Ubwongereza guhagarika umugambi wo kohereza bamwe mu bimukira bari ku butaka bwabwo mu Rwanda.
Mu bikorwa byo gusuzuma Ubwongereza byabereye I Geneve mu Busuwisi,aka gashami ka ONU gashinzwe uburenganzira bwa muntu, kavuze ko kababajwe n’amasezerano Ubwongereza bwagiranye n’u Rwanda.
Ku bw’ako kanama, Ubwongereza bwemeje ko u Rwanda ari igihugu abimukira bashobora kubamo batekanye, bwirengagije ko urukiko rukuru rwabwo rwemeje ko amasezerano yabwo n’u Rwanda anyuranye n’amategeko mpuzamahanga.
Abagize ako ka nama basabye bakomeje leta y’Ubwongereza gutesha agaciro integuza y’itegeko iganisha kuri ayo masezerano, iyo nteguza yaramuka yemejwe nk’itegeko, leta ikarisesa.
Kuwa 15 Mata, ni bwo inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza izarimbura integuza y’itegeko ririmo ahanini ingingo yemeza ko “ U Rwanda ari igihugu gitekanye ku bimukira.”
IJWI RY’AMERIKA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *