skol
fortebet

Padiri uzwi yasabye abayobozi ba CNDD FDD kwitandukanya n’ibyaha kuko byatuma igihugu gitera imbere

Yanditswe: Monday 29, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Padiri Nibizi Dieudonné uyoboye paruwase ’esprit de sagesse’ yatangaje ko kubeshya no kutagendera mu kuri, ngo ntibyari bikwiye kugaragara mu ishyaka CNDD-FDD kuko ari ukwitesha agaciro.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu nyigisho yahaye abayobozi mu giterane cyabereye mu murwa mukuru w’intara ya Gitega.

Uwo mukozi w’Imana akaba yamenyesheje abayobozi bose b’igihugu bari muri iki giterana ko Imana idashobora guha umugisha ibikorwa bitagororotse.

Yagize ati: "Abantu bafite umutima mu mutwe barabeshya bakarenganya abandi ngo bashobore kugera iyo bagera bagatwara ibyo babonye.N’iya hene irisha aho iziritse,usanga babanye nabi n’abantu usanga ishyari n’inzigo bibarya mu mitima, bagahora bakubita agatoki ku kandi,bishyira imbere bakabangamira igihugu,kigahora mu mpagarara mu mitima y’abantu, twajya gusenga Imana ikatwihweza iti aba bantu nzabagira gute?.

Dukeneye gutekana mu mutima tukagendera mu kuri umuntu akazira ikinyoma mu buzima bwe.Imyifatire nk’iyo ntiyari ikwiye kuba mu ishyaka ribazwa igihugu kuko n’ukwitesha agaciro no kwihemukira kuko bihita bitugarukira ngo byatunaniye kubera kanaka yatwononeye.

Ayo manyanga,amayeri,ukubeshya ,inzigo,ubujura.Ibyo bintu ntibishobora gutuma Imana iha umugisha ibikorwa byacu kuko twaje gusaba Imana ngo ihe umugisha ibikorwa by’amaboko yacu.

Nimba twifuza ko Imana iha umugisha ibikorwa byacu tugerageze dukore ibikorwa byera,kuko Imana n’idaha umugisha ibikorwa byacu nta cyiza kizigera kivamo."

Padiri Nibizi Dieudonné yongeye kwereka abo bategetsi ko mubisata bitandukanye by’igihugu haboneka akarengane kadasanzwe,akibutsa rero ko mu ntumberero abayobora igihugu bihaye yo kugeza u Burundi mu iterambere rirambye bitazapfa bishobotse batabanje guhinduka ubwabo hakaba ubuyobozi bukwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa