skol
fortebet

Papa yateye uburakari abanya Ukraine bafata umwanzuro ukomeye

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ukraine yatumijeho intumwa ya Papa muri icyo gihugu, nyuma yuko Papa Francis avuze ko Ukraine ikwiye "kugira ubutwari bwo kuzamura ibendera ry’umweru" ku Burusiya, ubusanzwe rigaragaza ko umanitse amaboko.

Sponsored Ad

Ukraine yabwiye ambasaderi Visvaldas Kulbokas uhagarariye Vatican ko "yababajwe" n’ayo magambo, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine.

Hagati aho, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibirindiro bya Ukraine ku rugamba "birimo guhama hamwe", nyuma yo gusubira inyuma kwo mu gihe cya vuba aha gishize.

Ibyo ni mu gihe imfashanyo y’inshuti zayo ikomeje "kugabanuka bikomeye".

Papa yateje uburakari muri Ukraine ubwo inyandiko-mvugo y’ikiganiro yagiranye n’igitangazamakuru RSI cyo mu Busuwisi, cyitezwe gutangazwa mu cyumweru gitaha, yashyirwaga ahabona.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Papa muri iyo nyandiko-mvugo agira ati: "Umunyembaraga cyane ni ureba uko ibintu bimeze, agatekereza ku bantu, nuko akagira ubutwari [bwo kuzamura] bw’ibendera ry’umweru, akajya mu biganiro."

Ubusanzwe, amabendera y’umweru ni ikimenyetso cyo ku rugamba cyuko umanitse amaboko.

Nyuma, umuvugizi wa Vatican yavuze ko Papa yari arimo kuvuga ku guhagarika imirwano binyuze mu biganiro, ko atarimo kuvuga kumanika amaboko.

Ariko ni hahandi, Ukraine yatumijeho iyo ntumwa ya Papa kugira ngo iyimenyeshe ko itabyishimiye.

Mu itangazo yasohoye ku gutumizaho Arkipiskopi Kulbokas, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine "yamenyesheje ko... umukuru wa Vatican yakwitezweho gutanga ubutumwa mu mahanga bwuko hacyenewe gushyira imbaraga hamwe [kwifatanya] aka kanya kugira ngo habeho intsinzi y’icyiza ku kibi, n’ubusabe ku wateye, atari [ubusabe] ku watewe".

Ukraine yakomeje gushishikara mu kwamagana buri kintu cyose cyumvikanisha ko yamanika amaboko ku Burusiya, nyuma y’imyaka irenga ibiri buyigabyeho igitero.

Ku wa mbere, mu ijambo avuga buri joro, Perezida Zelensky yagize ati: "Iki ni igihe cyo kutarangara na gato, igikorwa cyacu cyo ku rwego rwo hejuru cyane hashoboka [ni] icyo gutuma Ukraine ari yo igena irangira rishyize mu gaciro ry’iyi ntambara."

"Dushobora kwihangana. Tugomba gutsinda."

Mbere yaho ku wa mbere, Zelensky yabwiye igitangazamakuru BFM TV cyo mu Bufaransa ko Ukraine "yahagaritse gutera intambwe kw’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine". Ibyo yavuze ntibyagenzuwe.

Zelensky yanavuze ko Ukraine irimo kubaka ibihome (inkike) by’ubwirinzi ku ntera ya kilometero 2,000, mu kugerageza "guhangana n’inkeke" zitewe n’Uburusiya.

Ibyo birimo "gukomeza [gushyigikira] ibihome bisanzweho no kubaka ibindi".

Zelensky yabivuze mu gihe ku wa mbere inzobere mu butasi zabwiye abasenateri b’Amerika ko kugira imbaduko mu ntambara ubu biri ku ruhande rw’Uburusiya, kandi ko niba nta yindi mfashanyo ibonye, Ukraine ishobora gutakaza "ubutaka bunini" muri uyu mwaka.

Mu buhamya bwe mu kanama ka sena gashinzwe ubutasi, umukuru w’urwego rw’ubutasi bw’Amerika mu mahanga (CIA), William Burns, yagize ati: "Abanya-Ukraine ntabwo barimo gushiranwa no kugira ubutwari no gushikama.

"Barimo gushiranwa n’amasasu, ndetse turimo gushiranwa n’igihe cyo kubafasha."

Amerika imaze igihe ari yo iha Ukraine imfashanyo nyinshi cyane muri iyi ntambara ariko iyo mfashanyo yabaye ihagaze.

Inteko ishingamategeko y’Amerika iracyananiwe gufata umwanzuro ku mushinga w’itegeko w’imfashanyo ya miliyari 95 z’amadolari igenewe amahanga - irimo na miliyari 60 z’amadolari z’imfashanyo ya gisirikare kuri Ukraine.

Hari n’impungenge ko perezida ahindutse mu matora y’Amerika yo muri uyu mwaka, imfashanyo igenewe Ukraine yazahagarara burundu.

Mu kwezi gushize, minisitiri w’ingabo wa Ukraine yavuze ko kimwe cya kabiri cy’imfashanyo yose y’uburengerazuba bw’isi igenewe Ukraine yatinze, bituma habaho gutakaza ubuzima n’ubutaka.

Gutinda gutangira kw’igitero cyo kwigaranzura Uburusiya cyo mu mwaka ushize - ahanini cyananiwe (kitageze ku ntego), no gutakaza mu kwezi gushize umujyi w’ingenzi wa Avdiivka wo mu burasirazuba bwa Ukraine, byose Zelensky yabyegetse ku kuba imfashanyo y’intwaro yaragabanutse.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa