skol
fortebet

Perezida Biden ntiyorohewe mu ishyaka rye ry’aba-democrates

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden akomeje kugaragazwa nk’umuntu watakarijwe icyizere mu ishyaka rye ry’aba-democrates, mu gihe yiteguye guhatanira manda ya kabiri mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Sponsored Ad

Ikusanyabitekerezo rishya rya CNN ryagaragaje ko abagera kuri 46% mu bateganyijwe kuzatora ku ruhande rw’aba-democrates, bavuga ko umukandida uwo ari we wese w’umu-Republicain ashobora kuba amahitamo meza kurusha Biden mu matora yo mu 2024.

Ntihagaragara neza uwo bahitamo ko agaruka hagati ya Biden na Trump gusa Trump ahabwa amahirwe menshi mu ishyaka ry’aba-Republicains mu cyiciro cy’ibanze mu gihe Biden aza inyuma y’uwahoze ari Guverineri wa South Carolina, Nikki Haley.

Abagera kuri ¾ by’Abanyamerika bavuga ko batewe impungenge n’uko imyaka ya Biden ishobora kugira ingaruka ku bushobozi bwe bw’umubiri n’ubwo mu mutwe ku buryo bigoye ko yayobora indi manda.

Hari abavuga ko ubushobozi bwe bwo kwita ku bakiri bato na bwo ari buke.

Bake bagaragaza ko bahitamo babiri mu bagaragaje ko bashaka guhatana na we barimo Robert F. Kennedy na Marianne Williamson.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa