skol
fortebet

Perezida Buhari yahagurikiye icuruzwa ry’abaturage be muri Libya

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2017

Sponsored Ad

Prezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko abanye Nigera bose baheze mu gihugu cya Libya bagomba gutaha iwabo bakanafashwa uko basubizwa mu buzima busanzwe.
Avuga ku mavideo amaze imisi yerekana abanyafrika barimo baragurishwa mu icyamunara nk’abaja muri Libya, Perezida Buhari yavuze ko ababajwe n’uko ’bamwe mubanye Nigeria bagurishwa nk’ihene-kuma dolari muri Libya’.
Yibajije niba abanye Libya hari icyo barunguka gikomeye kuva Col Muammar Kadafi avanywe ku butegetsi mu 2011.
"Icyo bize (...)

"Icyo bize gusa n’ukurasana hagati yabo no kwica. Ntibigeze biga gukora amatara, amazi cyangwa akandi kazi ako ari ko kose."

Kuri video yerekanywe na CNN mu ntangiriro z’uku kwezi, abasore bava mu bihugu byo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yerekana abantu barimo baragurishwa nk’abakozi bo mu mirima.

Barimo baragurishwa amadolari 400 mu karere katamenyekanye muri Libya.

Perezida Buhari yagize ati: “Ikibazo muri Libya, cy’abantu barimo kugurishwa mu bucakara, biteye ubwoba kandi ntibyemewe. Tuzakora buri kimwe mu kurinda abaturage bacu aho baba bari hose”.

Umukuru w’igihugu cya Nigeria yiyemeje kugabanya umubare w’abanye Nigeria biba ngombwa ko bafata urugendo rurerure baciye muri Sahara no mu inyanja ya Mediterranee kugira bagere i Buraya.

Yavuze ko ibyo bizagerwaho binyuze mu gutunganya neza uburezi, ubuzima bw’abantu hamwe no kugira ibyo kurya bihagije muri icyo gihugu cya Nigeria.

Ibyo prezida Buhari yabivugiye mu nama y’abanye Nigeria baba mu bindi bihugu, mu gihe harimo haraba inama ihuza ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika hamwe n’Ubumwe bwu Burayi mu mujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire.

bantu amajana n’amajana bahitamwo gupfa no gukira bagerageza kujya i Buraya baciye muri Libya

Yitwa Nima Elbagir, ni umunyamakuru ukomoka muri Sudan akorera Televiziyo y’abanyamerika CNN. Niwe wagize uruhare rukomeye mu kwerekana ibirenze ubucakara bw’abirabura biri kubera muri Libya kugeza n’ubu.

Azwi cyane nk’umunyamakuru w’intwari udatinya aho rukomeye wemera gushyira ubuzima bwe mu kagaga kubera akazi ke. Yakoze inkuru nyinshi zakoze benshi ku mutima zigashegesha ababaga bavugwa mu bikorwa bibi.

Uyu ubona niwe watumye isi yose imenya ibiri kubera muri Libya aho abirabura bacuruzwa cyamunara nk’amatungo.

Ijwi rye ryongeye gushyirwaho akadomo n’umurava yerekanye aratinyuka ajya mu ndiri ya Boko Haram muri Nigeria aho abanyeshuri b’abakobwa bafashwe bugwate bakorerwaga ibya mfura mbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa