skol
fortebet

Perezida Kagame yabwiye amagambo akomeye abaturage ba Mozambike yasuye mu isoko

Yanditswe: Saturday 29, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage ba Mozambike ko ubu u Rwanda na Mozambique byarushijeho gukorana, mu rwego rwo gushakira igihugu umutekano,ubwo yabasuraga mu isoko ku munsi w’ejo kuwa 28 Ukwakira 2022.
Perezida Paul Kagame yishimiye uko abaturage yasuye mu isoko i Maputo bamwakiriye kuko baririmbye izina rye biratinda.
Aba baturage bari bishimiye kubona Perezida Kagame ndetse nawe biramushimisha nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza.
Nyuma yo kubasura mu isoko,Perezida Kagame (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yabwiye abaturage ba Mozambike ko ubu u Rwanda na Mozambique byarushijeho gukorana, mu rwego rwo gushakira igihugu umutekano,ubwo yabasuraga mu isoko ku munsi w’ejo kuwa 28 Ukwakira 2022.

Perezida Paul Kagame yishimiye uko abaturage yasuye mu isoko i Maputo bamwakiriye kuko baririmbye izina rye biratinda.

Aba baturage bari bishimiye kubona Perezida Kagame ndetse nawe biramushimisha nkuko amashusho yagiye hanze abigaragaza.

Nyuma yo kubasura mu isoko,Perezida Kagame yabaganirije akoresheje ururimi rw’Icyongereza mu gihe Perezida Nyusi ubwe yasemuraga mu rurimo rw’Igiportugal gikoreshwa muri Mozambique.

Ati “Nkunda kuza muri Mozambique, ariko kenshi nkahagarara mu Mujyi kubera inama, ubundi nkataha, ariko yanzanye (Perezida Nyusi) hano ngo mbarebe, mbasuhuze muri gukora akazi kanyu mu isoko, hano mu mutima w’umujyi.”

Ibyo igihugu cyange kiri gukorana n’iki gihugu mu Ntara ya Cabo Delgado, byatumye ibihugu birushaho gukorana no gufatanya cyane nk’abavandimwe, bashiki na basaza, mu gukemura ikibazo cy’umutekano dufatanyije.

Nishimiye kubabona kandi ndabifuriza ibyiza.”

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye unashingiye ku gutabarana kuko ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu kuva muri Nyakanga 2021 aho zifatanya n’ingabo za Leta n’iza SADC mu kurwanya ibyihebe bigendera ku matwara ya kisilamu byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa