skol
fortebet

Perezida Kagame yageze muri Zimbabwe ahagiye kubera TAS 2023

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yamaze kugera mu gace ka Victoria Falls muri Zimbabwe, aho yitabiriye inama ya Transform Africa ya 2023
Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya gatandatu iteganyijwe kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata kugeza ku wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2023.

Sponsored Ad

Perezidansi y’u Rwanda kuri Twitter yayo yatangaje ko Perezida Kagame "azavugira ijambo nyamukuru mu muhango wo gutangiza iyi nama ari kumwe na ba Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Hakainde Hichilema wa Zambia, Lazarus Chakwera wa Malawi, n’Umwami Mswati wa III wa Eswatini."

Aba bakuru b’ibihugu uko ari batanu ni bo bari bwitabire iyi nama.

Usibye bo, Ikigo Smart Africa gitegura iriya nama giheruka gutangaza ko ibihugu nka Angola, Estonia, na Tunisia byamaze kwemeza abazahagararira abakuru b’ibihugu babyo ndetse ngo na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Imari wa Serbia, Siniša Mali araba ahari.

Iyi nama igomba kwitabirwa n’abaminisitiri bagera kuri 40, abakuriye imiryango mpuzamahanga, abadipolomate, abayobozi b’ibigo n’inganda bitandukanye n’abandi bazaba baturutse mu bihugu birenga 70.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, aheruka gutangaza ko iyi nama bwa mbere igiye kubera mu gihugu kitari u Rwanda izibanda ku ngingo nyamukuru zijyanye no kureba umuhate w’ibihugu bya Afurika mu kwihutisha gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga.

Ati: "Dutegereje abantu batandukanye baba abo mu bigo bya leta n’iby’igenga bo ku Mugabane wa Afurika, bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga. 2023 ni umwaka Afurika igomba kugaragazamo impinduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga."

Inama ya Transform Africa yitabirwa n’abakuru b’ibihugu, abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga, hagamijwe kwigira hamwe uko Afurika by’umwihariko yarushaho gutahiriza umugozi umwe mu bikorwa bigamije kwimakaza ikoranabuhanga.

Iy’uyu mwaka izasuzumirwamo politiki n’ingamba z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (Internet of Things: IoT), guteza imbere ubwenge bw’ubukorano (AI) no kwimakaza ikoreshwa rya za drones n’izindi robots mu mirimo itandukanye.

Izigirwamo kandi uburyo ibihugu bya Afurika byateza imbere gahunda zo gutanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwikorezi bwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije n’izindi serivisi zishyira ku ntego yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa