skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya William Ruto muri Kenya [Amafoto]

Yanditswe: Monday 12, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

.Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, niwe mukuru w’igihugu wa mbere watangajwe ko yageze i Nairobi kwitabira kurahira kwa perezida wa Kenya watowe William Ruto.
Uyu muhango uzaba ejo kuwa kabiri,tariki ya 13 Nzeri 2022
William Ruto yavuze ko we na mugenzi we bahuriye kuri Karen Offic I Nairobi bakaganira ndetse hagaragajwe amafoto bari kumwe.
Abinyujije kuri Twitter, Ruto yagize ari"Kenya n’u Rwanda bifitanye umubano muremure udashingiye ko bituranye gusa ahubwo ku nyungu bihuriyeho ndetse (...)

Sponsored Ad

.Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, niwe mukuru w’igihugu wa mbere watangajwe ko yageze i Nairobi kwitabira kurahira kwa perezida wa Kenya watowe William Ruto.

Uyu muhango uzaba ejo kuwa kabiri,tariki ya 13 Nzeri 2022

William Ruto yavuze ko we na mugenzi we bahuriye kuri Karen Offic I Nairobi bakaganira ndetse hagaragajwe amafoto bari kumwe.

Abinyujije kuri Twitter, Ruto yagize ari"Kenya n’u Rwanda bifitanye umubano muremure udashingiye ko bituranye gusa ahubwo ku nyungu bihuriyeho ndetse n’ubufatanye bumaze igihe kirekire ku bijyanye n’ubukungu n’umutekano. Turashaka kubaka no kwagura ubufatanye hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byacu."

Ruto wari usanzwe ari visi Perezida yatorewe kuyobora Kenya, ku majwi 7,176,141, ahwanye na 50.49 ku ijana atsinda Raila Odinga.

Kuwa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Perezida Kagame yashimiye William Ruto ku ntsinzi yagize ndetse anashimira abaturage ba Kenya kubera uburyo baranzwe n’umutuzo mu bihe by’amatora.

Uyu munsi kandi Perezida Uhuru n’umugore we Margaret Kenyatta bakiriye William Ruto n’umugore we Rachel Ruto mu rugo rwa perezida bagiye kubasimburamo.

Iki ni kimwe mu bikorwa byo guhererekanya ubutegetsi, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu bibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa