skol
fortebet

Perezida Kagame yanenze guceceka kwa EAC nyuma yo kwirukanwa kw’ingabo zayo muri RDC

Yanditswe: Friday 15, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yatangaje ko yatunguwe no kuba ubuyobozi bwa EAC ntacyo bwavuze ku kwirukanwa kw’ingabo zayo zoherejwe muri RDC ziswe EACRF.

Sponsored Ad

Ibi Perezida Kagame yabitangarije NTV yo muri Kenya mu kiganiro yagiranye nayo muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame yibajije impamvu uyu muryango n’u Rwanda rurimo utagize icyo uvuga ku kwirukanwa kw’ingabo zawo muri RDC.

Ati “Ingabo za EAC zarirukanwe. Kugeza ubu ndacyategereje. Ndibaza, EAC ni iki? Mu by’ukuri EAC ntikibaho kuva iki kibazo cyavuka. Kubera ko ntabwo twigeze tubwirwa icyabaye. Kuva zirukanwa nta wadusobanuriye.”

Perezida Kagame yibukije ko ubwo Leta ya RDC yirukanaga EACRF, yari mu biganiro n’abayobozi bo muri SADC kugira ngo bohereze ingabo zo kurwanya M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, kugeza ubwo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi byabyemeye, bizohereza mu Ukuboza 2023.

Yasobanuye ko ubwo Leta ya RDC yasabaga SADC gusimbura EAC muri Kivu y’Amajyaruguru, yaremaga amakimbirane hagati y’imiryango yombi, kandi yakabaye yifatanya mu gukemura amakimbirane yo muri iki gihugu.

Ati “Wabona ko baremaga amakimbirane n’ubwumvikane buke hagati ya SADC na EAC. Nta n’itangazo ryasohotse rivuga riti ‘Ntacyo, reka duhuze imbaraga, dukorere hamwe’, byari ugusimbuza EACRF ingabo za SADC.”

“Kubera iki abantu batabiganiraho? Kubera iki EAC na SADC bitaganira ku kibazo, ngo bishake uburyo bwo kugikemura? Hari uburyo abantu bakorana, bakavugana, bakirinda ibibazo bitari ngombwa.”

Umuryango w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba,EAC, wohereje bwa mbere ingabo zawo mu burasirazuba bwa RDC mu Gushyingo 2022 nyuma y’aho umutwe w’inyeshyamba M23 wari umeze nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa