skol
fortebet

Perezida Kagame yasuye Mozambike [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Mozambique yagiranye ibiganiro byo mu muhezo na mugenzi we Filipe Nyusi, bikurikirwa n’ibiganiro abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye hari n’intumwa z’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yageze i Maputo muri Mozambique aho agirira uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.
Umubano mwiza w’u Rwanda na Mozambike niwo utuma aba bakuru b’ibihugu byombi bahura kenshi bakaganira ku bufatanye burimo no kohereza ingabo mu ntara ya Cabo Delgado kurwanya ibyihebe.
U Rwanda (...)

U Rwanda rwohereje inzego z’umutekano mu gihugu cya Mozambique mu kwezi kwa Nyakanga 2021 mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze gusa nk’iyigarurirwa n’ibyihebe mu duce twayo tumwe na tumwe.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda, zagize uruhare mu guhashya imitwe y’ibyihebe byitwaje intwaro mu ntara ya Cabo Delgado, kugeza ubu tumwe mu duce tw’iyi ntara tukaba dufite amahoro n’umutekano.

Abaturage bari barahunze basubiye mu byabo,imirimo isanzwe irakomeza mu bice by’Akarere ka Mocimboa da Praia no mu nkengero zako.

Perezida Paul Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique, ikuwa 24-25 Nzeri 2021,agera mu mujyi wa Pemba ari na wo murwa mukuru w’Intara ya Cabo Delgado.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa