skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange aranipimisha

Yanditswe: Sunday 03, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye siporo rusange ngarukakwezi mu mihanda itarangwamo ibinyabizi.
Iyi siporo iba buri Cyumweru cya mberegitangira ukwezi. Bamwe mu bitabira iyi siporo bahagurukira mu mugi wa Kigali bagahurira ku kigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro n’ abahagurikiye Kimironko.
Kuri RRA niho hakorerwa imyitozo yo kunanura no kugorora ingingo, bigakorwa bibangikanye no kwipisha kubifuza kumenya uko (...)

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye siporo rusange ngarukakwezi mu mihanda itarangwamo ibinyabizi.

Iyi siporo iba buri Cyumweru cya mberegitangira ukwezi. Bamwe mu bitabira iyi siporo bahagurukira mu mugi wa Kigali bagahurira ku kigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro n’ abahagurikiye Kimironko.

Kuri RRA niho hakorerwa imyitozo yo kunanura no kugorora ingingo, bigakorwa bibangikanye no kwipisha kubifuza kumenya uko bahagaze.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yatangaje ko kuba Umukuru w’Igihugu n’abo mu muryango we bifatanyije n’Abanyarwanda muri iyi siporo ari iby’agaciro kenshi kuko baba bafite inshingano nyinshi ariko bakagerageza no kuboneka mu bikorwa bigamije gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ni ikintu twishimiye cyane kuko dusanzwe tubizi ko akunda siporo kandi ayishyigikiye. Ubu turatanga n’ubutumwa no ku bandi bataraza kuko barahombye, bakwiye gukora uko bashoboye muri gahunda nyinshi bagira bagashyiramo n’umwanya wo gukora siporo kuko ituma tugira ubuzima bwiza tukarushaho gukora n’indi mirimo.”

Minisitiri Uwacu yavuze ko Perezida yasabye ko gahunda ya Car Free Day yakongerwamo imbaraga ndetse n’amasaha abiri yari isanzwe ikorwa akongerwa kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.
Yagize ati “Iyi siporo yayishimye, ashimira cyane ko abantu bayitabira anashima igikorwa cyo gupima abaje muri siporo kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze. Yanatubwiye ngo amasaha yo kuyikora tuyongere turusheho gutanga umwanya uhagije ku bayitabira yaba ari hano mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi hose mu gihugu.”

Gahunda ya Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016, umubare w’abayitabira ugenda wiyongera umunsi mu munsi kuri ubu ikaba imaze kuba ubukombe aho usanga mu mihanda ya Nyamirambo, Remera, Kicukiro n’ahandi abatari bake babyuka biruka ku maguru gake gake bagana Kimihurura aho bahurira n’umutoza, Mukasa Nelson ubafasha gukora imyitozo itandukanye.

Nubwo iki gikorwa cyatangiye mu Rwanda umwaka ushize, Car Free Day ni umunsi umaze imyaka myinshi witabirwa mu bindi bihugu cyane cyane iby’ibihangange wizihizwa tariki 22 Nzeri buri mwaka. Watangijwe ku rwego rw’Isi mu 2000, mu rwego rwo gukangurira abantu kugabanya kwanduza ikirere bakoresha ibinyabiziga bidasohora imyuka yangiza ahubwo rimwe na rimwe bakagenda n’amaguru cyangwa bagakoresha ibikoresho bitanduza ikirere nk’amagare mu ngendo.

Mu mijyi nka Bogota muri Columbia, Jakarta muri Indonesia, Kaohsiung muri Taiwan, Caracas muri Venezuela; Toronto, Montreal, Ottawa na Winnipeg hose muri Canada ni hamwe mu ho uyu munsi wamaze kuba nk’umuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa