skol
fortebet

Perezida Kenyatta yemeje ko Raila Odinga ari we wari amahitamo meza

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yavuze ko azatanga ubutegetsi aseka abuha William Ruto, ashimangira ko uwo yifuzaga ko amusimbura Raila Odinga ari we wari kuba amahitamo meza yo gutegeka Kenya.
Kenyatta yagize ati: “Nzatanga ubutegetsi nseka kuko ari inshingano mpabwa n’Itegekonshinga, ariko umuyobozi wanjye ni Baba”, aha yavugaga Odinga mu izina bamwita.
Avuga kuri ayo matora arangiye, Kenyatta yagize ati: "Ntabwo mwangiye Raila [ahubwo]mwiyambuye amahirwe yo kunga ubumwe b’igihugu." (...)

Sponsored Ad

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yavuze ko azatanga ubutegetsi aseka abuha William Ruto, ashimangira ko uwo yifuzaga ko amusimbura Raila Odinga ari we wari kuba amahitamo meza yo gutegeka Kenya.

Kenyatta yagize ati: “Nzatanga ubutegetsi nseka kuko ari inshingano mpabwa n’Itegekonshinga, ariko umuyobozi wanjye ni Baba”, aha yavugaga Odinga mu izina bamwita.

Avuga kuri ayo matora arangiye, Kenyatta yagize ati: "Ntabwo mwangiye Raila [ahubwo]mwiyambuye amahirwe yo kunga ubumwe b’igihugu."

Kugeza ubu Perezida Kenyatta ntabwo arashimira kumugaragaro visi perezida we William Ruto ku ntsinzi ye, ariko kuwa gatatu bavuganye kuri telephone.

William Ruto yatangaje kuri Twitter ko bavuganye ku gikorwa cyo guhererekanya ubutegetsi.

Mu kiganiro yagiranye na CNN William Ruto yavuze ko bibabaje kuba perezida ucyuye igihe atarabona ko bikwiye ko amushima ko yatsinze.

Yagize ati: “Natsinze amatora, icyo nicyo cy’ingenzi…Ariko birababaje ko Perezida Kenyatta atarabona ko bikwiye kunshimira gusa ndumva nta kibazo. Wenda ashobora kuba akibabaye, cyangwa atishimiye ko natsinze umukandida we. Ariko niko politike imeze.”

Biteganyijwe ko William Ruto azarahira kuwa kabiri utaha, ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rushimangiye intsinzi ye ku kirego cya Raila Odinga.

Kugeza ubu amahuriro y’amashyaka Azimio rya Raila Odinga na Kenya Kwanza rya William Ruto nta na rimwe ryatsindiye ubwiganze mu nteko ishingamategeko.

Impande zombi ubu ziri mu bikorwa bya politiki byo gushaka uko zafata imyanya y’ubutegetsi bw’umutwe w’abadepite n’umutwe wa sena.

Ibi ni ingenzi kuri Ruto uzakenera ubwiganze kugira ngo amategeko ye akomeye yemerwe, abo yashyize muri guverinoma bemerwe, n’indi myanzuro ica mu nteko.

Kutumvikana ariko kuracyakomeye ku mpande zombi uhereye hejuru, kuwa mbere w’iki cyumweru William Ruto yatangaje ko “hashize amezi” atavugana na Uhuru Kenyatta.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga Kenyatta kunanirwa kwakira ibyavuye mu matora.

Umwe kuri Twitter yaranditse ati: “Uhuru Kenyatta yananiwe kuvuga William Ruto ugiye kumusimbura mu ijambo rye ry’iminota irindwi. Arimo kwifata nk’umwana.”

Undi yanditse ati: “Reka kugira ishyari Bwana Perezida. Ba umugabo, shima [Ruto] ubundi wikomereze.”

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa