skol
fortebet

Perezida Mugabe yagereranyije Trump GOLIYATI uvugwa muri bibiliya

Yanditswe: Friday 22, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe mu kiganiro yagejeje ku bakuru b’ibihugu bitabiriye inteko rusange y’ umuryango w’ abibumye I New york yagereranyije Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump na Goriati uvugwa muri bibiliya.
Ni mu kiganiro Mugabe yatanze avuga ku bibazo byugarije Isi ni uko abona byakemurwa.
Perezida Mugabe yagaragaje ko ikinyuranyo kiri hagati y’ abakire n’ abakene ari ikibazo. Avuga ko kitizwa umurindi n’ imikorere y’ ibihugu avuga ko hakenewe ubufatanye (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe mu kiganiro yagejeje ku bakuru b’ibihugu bitabiriye inteko rusange y’ umuryango w’ abibumye I New york yagereranyije Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump na Goriati uvugwa muri bibiliya.

Ni mu kiganiro Mugabe yatanze avuga ku bibazo byugarije Isi ni uko abona byakemurwa.

Perezida Mugabe yagaragaje ko ikinyuranyo kiri hagati y’ abakire n’ abakene ari ikibazo. Avuga ko kitizwa umurindi n’ imikorere y’ ibihugu avuga ko hakenewe ubufatanye hagati y’ ibihugu kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti.

Yongeye kwibasira Akanama k’Umutekano ka UN, ko bitumvikana uburyo ako kanama kagizwe n’ibihugu bicye ari ko gafatira isi ibyemezo by’uko igomba kubaho.
Ati “Ibihugu byinshi biri hano bishyigikiye kandi birashaka impinduka muri ako kanama.” Amashyi ngo kaci kaci kaci kaci.

Mugabe yavuze ko isi itazagira amahoro mu gihe benshi bakomeje gushyira imbaraga n’amafaranga mu kubaka intwaro zitangaje n’ikoranabuhanga rikomeye ry’intambara.

Ati “Nk’uko byavuzwe na Stockholm International Peace Research Institute ubutunzi bwashyizwe mu ngufu za gisirikare ku isi mu 2016 buragera kuri TIRIYARI 1,6 z’Amadorari.

Muri uwo mwaka kandi nk’uko byavuzwe na Organization for Economic Operations and Development ubufasha butandukanye bugenewe iterambere ku isi bugera kuri BILIYONI 142$.

Byinshi biri gushyirwa mu ntwaro z’agatangaza…ibi ntabwo bizatanga amahoro duhora tuvuga hano ahubwo bizakomeza gutuma abantu bakomeza guhunga ibihugu bahunga amakimbirane, intambara n’ubukene biteza.”

Perezida Mugabe ariko yavuze ko hari ikizere ko amahoro ashobora kuboneka biciye mu biganiro na dipolomasiya hakemurwa imizi y’ibibazo by’ubukene n’amakimbirane.
Avuga ko nta mahoro azaboneka nko mu bice birimo ibihugu bya Palestine na West Sahara Republic bikiri mu bukoroni, ko iki kibazo kizakomeza gutera intambara. Asaba ko amahanga afasha ibi bihugu kubona ubwigenge.

Uyu musaza umaze imyaka 37 ayoboye Zimbabwe yavuze ko bitangaje kubona hari ibihugu byinshi mu mibereho y’ibindi bigashaka kubitegeka imibereho yabyo.
Ati “Bamwe muri twe” aritsa ngo ashimangire, “twaratangaye, niba tutarakanzwe, no kubana ikimeze nko kugaruka kwa cya kigabo kinini Goriyati cyo muri Bibiliya.
Ubu hagati yacu hagarutsemo cya Goriyati gikanga ibindi bihugu ko kizabirangiza?” Arabaza. Amashyi menshi nanone ngo kaci kaci kaci kaci….

Reka mbwire Perezida wa US, Mr Trump vuza umwirongi wawe mu buryo bwa muzika buganisha ku ndagagaciro z’ubumwe, ku mahoro, ku bufatanye ku kuganira…ari nabyo hano tugamije kandi bigenga amahame ya UN.”
Perezida Mugabe yavuze ko harimo ubutwari mu kubahiriza izo ndagagaciro ziranga UN, naho ngo mu gukangisha abantu kubarangiza bituma buri gihe bahangana bakirwanirira uko byaba bimeze kose.

Ati “natwe twarirwaniriye ubwo twarwaniraga ubwigenge bwacu n’ubusugire bw’ibihugu byacu ngo tube abagenga b’ejo hacu, niyo mpamvu ubu tuvuga ko twisanzuye kuko twatsinze igikoko cya ‘imperialism’.
Muzane ikindi gikoko kitwa uko gishaka nacyo kizatsindwa.”

Asoza yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibiza by’imiyaga yasenye ibihugu bya Puerto Rico n’ibindi kubera imihindagurikire y’ikirere. Ku bw’ibyo ngo iki kibazo cy’ikirere kigomba kureberwa ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko imiterere n’imibanire ku isi ya none izashoboka gusa mu gihe hari ubufatanye bw’ibihugu.

Ibitekerezo

  • Nubwo bamwe mushima MUGABE,kuko agaya system iriho ikiza benshi igakenesha benshi,Mugabe nawe ari muli iyo system inyunyuza abaturage.Mu gihe abaturage ba Zimbabwe bakennye cyane,MUGABE n’umugore we basahuye igihugu barakira cyane.
    Naho kubyerekeye Intwaro, USA,RUSSIA na CHINA barimo gukora,biteye ubwoba.Ubu bageze mu gukora intwaro za Hypersonic.Nukuvuga zishobora kugenda ibirometero birenze 6 000 mu isaha.Barashaka kuzishyira mu kirere.Mutekereze namwe bagiye mu kirere,bakohereza Atomic Bomb igenda 10 0000 KM/H.Hari benshi batajya bemera ko IMPERUKA izaba.Nubwo mwaba mutemera Bible,nibuze ibintu birimo kubera ku isi,byagombye kubereka ko turi mu minsi y’imperuka.Bityo mugashaka imana,aho kwibera mu byisi gusa (shuguri,politike,amakwe,etc…).Ntabwo ari bibi gukora ngo tubeho.Ariko guhera mu byisi gusa,bizatuma abantu hafi ya bose batuye isi barimbuka ku Munsi w’Imperuka (Yeremiya 25:33).Kuko imana ifata abantu bibera mu byisi gusa nk’Abanzi bayo (Yakobo 4:4).Ibi tubabwiriza,namwe imana ishaka ko mubikora.Mukiga Bible ikabahindura,namwe mukajya kubwiriza abantu ngo bahinduke.Iyo mwanze,Bible ibita abantu b’isi bagomba KURIMBUKA ku munsi w’imperuka,nkuko byagenze ku gihe cya NOWA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa