skol
fortebet

Perezida Mugabe yanze kuva ku butegetsi

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Perezida Mugabe yanze kuva ku butegetsi
Mu ijambo yatangambukije kuri televiziyo y’ igihugu ZBC Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe yanze gutanga ubutegetsi anongeraho ko ari we uzayobora inama y’ inteko rusange y’ ishyaka ZANU-PF iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa 12.
Perezida Mugabe yavuze ko yumvise ibibazo byatanzwe n’ abagenerali bifuza ko ava ku butegetsi. Ngo ibyo bibazo abasirikare bagaragaraje bishingiye ku buryo igihugu kiyobowe no ku bibazo biri mu ishyaka ZANU – PF riri ku (...)

Sponsored Ad

Perezida Mugabe yanze kuva ku butegetsi

Mu ijambo yatangambukije kuri televiziyo y’ igihugu ZBC Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe yanze gutanga ubutegetsi anongeraho ko ari we uzayobora inama y’ inteko rusange y’ ishyaka ZANU-PF iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa 12.

Perezida Mugabe yavuze ko yumvise ibibazo byatanzwe n’ abagenerali bifuza ko ava ku butegetsi. Ngo ibyo bibazo abasirikare bagaragaraje bishingiye ku buryo igihugu kiyobowe no ku bibazo biri mu ishyaka ZANU – PF riri ku butegetsi.

Uyu muperezida ushaje cyane kurusha abandi mu Isi yavuze ko Zimbabwe igikeneye gusubira mu cyo yise ‘ubuzima busanzwe’

Iyi mbwirwaruhame Perezida Mugabe yayitambukije akikijwe n’ abasirikare bakuru barimo n’ amaze iminsi bamusaba kuva ku butegetsi.

Yasoje ijambo rye atavuze ko yeguye ku butegetsi nk’ uko benshi bari babyiteze cyane ko n’ igihe ntarengwa yari yahawe ngo abe yamaze kuva ku butegetsi cyarangiye atabikoze.

Kuva ku wa Gatatu w’ icyumweru gishize abajenerali mu gisirikare cya Zimbabwe bafashe ubutegetsi, bavuga ko babikoze mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo biri mu ishyaka ZANU – PF riyoboye Zimbabwe.

Aba bajenerali bakoze ibi nyuma y’ uko uwari Visi Perezida yari amaze iminsi ahungiye mu gihugu cya Afurika y’ Epfo nyuma yo kwirukanwa na Perezida Robert Mugabe.

Nyuma y’ uko abasirikare batangiriye kugenzura Zimbabwe, abantu batandukanye barimo na Alassane Ouattrara wahoze ari Perezida wa Cote d’ Ivoire basabye Mugabe kuva ku butegetsi.

Ku wa Gatandatu ushize muri Zimbabwe habaye imyigaragarambyo ikomeye yitabiriwe n’ ababarirwa mu bihumbi bose intero ari imwe ‘gusaba Mugabe kuva ku butegetsi’

Perezida Mugabe afatwa nk’ intwari muri Afurika by’ umwihariko mu gihugu cye Zimbabwe bitewe no kuba yarambuye ibikingi abazungu bari barabyigaruriye, gusa n’ ubwo bimeze gutyo abenshi bifuza ko yava ku butegetsi bitewe n’ uko ashaje (imyaka 93 y’ amavuko) no kuba igihugu ayoboye cyugarijwe n’ ibibazo by’ ubukungu birimo no kuba amafaranga y’ igihugu cya Zimbabwe magingo yarataye agaciro ku buryo butari bwarigeze bubaho mu Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa