skol
fortebet

Perezida Museveni akomeje kwanikira Bobi Wine mu majwi y’agateganyo

Yanditswe: Friday 15, Jan 2021

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari imbere mu majwi amaze gutangazwa by’agateganyo na komisiyo y’amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
Museveni amaze kugira amajwi 1,536,205 (65.02%) mu gihe undi ukomeye mu bahatanye nawe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 647,146 (27.39%).
Ibi ni ibyavuye ku biro by’itora 8,310 mu biro by’itora byose hamwe 34,684 biri mu gihugu nk’uko iyo komisiyo ibivuga.
Abantu barenga miliyoni 18 bari biyandikishije kuri liste y’itora muri Uganda. (...)

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari imbere mu majwi amaze gutangazwa by’agateganyo na komisiyo y’amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Museveni amaze kugira amajwi 1,536,205 (65.02%) mu gihe undi ukomeye mu bahatanye nawe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 647,146 (27.39%).

Ibi ni ibyavuye ku biro by’itora 8,310 mu biro by’itora byose hamwe 34,684 biri mu gihugu nk’uko iyo komisiyo ibivuga.

Abantu barenga miliyoni 18 bari biyandikishije kuri liste y’itora muri Uganda.

Komisiyo y’amatora ejo kuwa kane yavuze ko guhanahana ibiva ku biro by’amatora biri bukorwe neza nubwo mu gihugu nta internet ihari.

Perezida Museveni, kuri ubu ufite imyaka 76 y’amavuko, amaze imyaka irenga 30 ategeka Uganda - guhera mu mwaka wa 1986.

Afite amahirwe menshi yo gutsindira manda ya 6 yo kuyobora Uganda cyane ko uko bihagaze ubu ari hejuru ya Bobi Wine wari ufite imyaka 4 ubwo Perezida Museveni yatangiraga kuyobora Uganda.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yavutse ku wa 15/09/1944 avukira mu gace ka Ntungamo mu majyepfo ya Uganda.

Afite umugore witwa Janet Museveni babyaranye abana bane aribo Muhoozi,Natasha Karugire,Patience na Diana.

Museveni avukana n’uwitwa Salim Salem na mushiki we Violet Kajubiri,Uyu mugabo yize amashuri ye yisumbuye ku kigo cya Ntare School ,akomereza Kaminuza muri mu gihugu cya Tanzaniya muri Kaminuza ya Dar es Salam akaba yarigaga ibijyanye na Politiki n’ubukungu ,aha kandi niho amateka ye n’urugendo rwe muri Politiki rutangirira.

Mu mwaka wa 1978 ubwo Idi Amin yateraga agace ko mu majyaruguru ya Tanzaniya ,Uwari Perezida Mwarimu Julius Nyerere ,yafashe icyemezo cyo gutera Uganda birangira ,igisirikare cya Idi Amin gitsinzwe ahungira i mahanga,nibwo Nyerere yahise ahuza umutwe wari warashinzwe na Museveni n’igisirikare cya Uganda.Idi Amin yahiritswe ku butegetsi mu mwaka wa 1985 asimburwa na Gen Tito Lutwa Okello wahise ahirikwa na Museveni 1986.

Idi Amin akimara kuva ku butegetsi nibwo Obote yagiye ku butegetsi binyuze mu matora ariko nibwo na Museveni yahise agaruka muri Uganda n’abari bamushyigikiye bajya mu gace k’icyaro ari naho bahise batangirira ishyaka rifite umutwe witwara gisirikare ryiswe PRA (Popular Resistance Army) akaba aribo baje kurwanya ubutegetsi bwa Obote bafite igisirikare cyitwaga Uganda National Liberation Army (UNLA).

Uyu mutwe waje kwihuza n’undi bibyara NRM (National Resistance Movement).

Uyu mutwe washinjaga ubutegetsi bwa Obote kumungwa na ruswa,gukandamiza rubanda ,kutagira politiki zihamye mu kuzahura ubukungu,gukandamiza rubanda no kwica abaturage n’abatavuga rmwe nawe abaziza ubusa.

Mu mwaka wa 1986 nibwo Museveni yageze ku butegetsi nyuma yo guhirika Bwana Obote,nyuma yagiye atsinda amatora inshuro 5 zose aheruka kwiyamamaza,n’uyu munsi ahanaganye n’Umuhanzi Bobi Wine.

Amwe mu matariki yaranze ubutegetsi bwa Kaguta Museveni

1.Ku itariki 26/01/1986 Yoweri Kaguta yabaye Perezida wa Uganda.

2.Mu kwezi kwa gatanu 1996 yatowe bwa mbere nka Perezida wa Uganda atorerwa ku majwi 74.2%.

3.Mu kwezi kwa gatatu kuwa 24,1998 uwari Perezida w’amerika Bill Clinton yahuye na Museveni mu gihugu cya Uganda.

4.Mu kwezi kwa gatatu 2001 yatorewe manda ya kabiri atorerwa ku majwi 69,3%.

5. KU itariki ya 6 Ukwezi kwa gatanu 2002 yahuriye nuwari perezida w’Amerika George W.Bush baganira ku buryo ibicuruzwa bya Uganda byagera ku isoko rya Amerika.

6.Mu kwezi Munani 2005 Itegeko nshinga rya Ugangda ryarahinduwe.

7.Mu kwezi kwa cumi na kumwe 2010 Museveni yasohoye indirimbo yise U want another Rap nk’uburyo bwo kwiyamamaza.

8.Ku itarki 20 z’ukwezi kwa kabiri 2011 Museveni yatsiniye manada ya kane ku majwi 68%.

9.Mu kwezi kwa kabiri 2016 Museveni yatsindiye manda ya gatanu.

10. ku itarki ya 24 z’ukwezi kwa karindwi 2019 umuhanzi Bobi Wine w’imyaka 38 yatangaje ko azahangana na Museveni mu matora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa