skol
fortebet

Perezida mushya wa Tanzania yahishuye amagambo Magufuli yamubwiye mbere y’uko atabaruka

Yanditswe: Tuesday 23, Mar 2021

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Tanzania, Samia Suluhu,yatangaje amagambo ya nyuma yabwiwe na Nyakwigendera Dr.John Pombe Magufuli,mbere y’uko apfa ahitanwe n’indwara y’umutima.

Sponsored Ad

Perezida Magufuli yatabarutse mu cyumweru gishize nkuko itangazo Samia Suluhu yatangarije TV y’igihugu ya Tanzania gusa ku munsi w’ejo habaye umuhango wo kumusezeraho witabiriwe n’abaperezida 10 n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Imbere y’abaturage ibihumbi bari bateraniye kuri Jamhuri Stadium i Dodoma kuri uyu wa Mbere,Mama Samia yahishuye ikiganiro cya nyuma yagiranye na Magufuli.

Samia yavuze ko Magufuli yamubwiye ati “Ntuterwe ubwoba n’ubuzima bwanjye. Genda usuzume imishinga twemeye gukorera abaturage,ubansuhurize kandi ubabwire ko mbakunda.”

Nyakubahwa Samia yari yagiye mu rugendo rw’akazi ahitwa Tanga hanyuma aza guhamagara Dr Magufuli kugira ngo amuhe raporo ari nabwo yamubwiye ayo magambo.

The Citizen Tanzania ivuga ko ubu butumwa bwazamuye amarangamutima mu baturage bari bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Perezida Dr John Joseph Pombe Magufuli kuri Jamhuri Stadium mu mujyi wa Dodoma kuko ngo Samia yongeyeho ko atazongera kubona ubutumwa bwe,kumuhamagara cyangwa se kujya kumusura.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo Samia Suluhu Hassan,yavuze indahiro yo kuba perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Tanzania.

Mama Samia yasubiyemo ubugira gatatu indahiro y’umukuru w’igihugu mu cyumba gifunze cyuzuyemo abantu, mu muhango waciye kuri televiziyo y’igihugu uri kuba.

Mama Samia yabaye perezida wa gatandatu wa Tanzania, na perezida wa mbere w’umugore uyoboye iki gihugu.

Itegeko riteganya ko uyu wari visi perezida akomeza manda y’imyaka itanu, John Magufuli yatorewe umwaka ushize.

Yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, ubu agiye gusimbura Perezida John Magufuli wapfuye ku wa gatatu, leta igatangaza ko yazize ibibazo by’umutima.

Uyu yabaye Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.

Ubu ni nabwo bwa mbere Tanzania ipfushije Perezida akiri ku butegetsi, uwari umwungirije akamusimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa