skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yagaragaje ibibazo by’ingutu bibangamiye iterambere ry’u Burundi

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko kubyara abana benshi umuntu adashoboye kurera,kunyereza umutungo,ihindagurika ry’ibihe n’ibindi.
Ibi yabigarutseho mu ijambo yaraye agejeje ku barwanashyaka ba CNDD-FDD mu nama idasanzwe yabahuje.
Uyu yavuze ko abona ko mu mbogamizi zizahaje u Burundi harimo no kutavuga neza ururimi rw’Ikirundi.
Yavuze ko mu mbogamizi nyamukuru ibangamiye iterambere ry’Uburundi harimo ubwinshi bw’abantu bamaze kuzura igihugu, ku buryo hari imiryango itagishoboye (...)

Sponsored Ad

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko kubyara abana benshi umuntu adashoboye kurera,kunyereza umutungo,ihindagurika ry’ibihe n’ibindi.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yaraye agejeje ku barwanashyaka ba CNDD-FDD mu nama idasanzwe yabahuje.

Uyu yavuze ko abona ko mu mbogamizi zizahaje u Burundi harimo no kutavuga neza ururimi rw’Ikirundi.

Yavuze ko mu mbogamizi nyamukuru ibangamiye iterambere ry’Uburundi harimo ubwinshi bw’abantu bamaze kuzura igihugu, ku buryo hari imiryango itagishoboye gutunga abayo.

Ati: “Abantu basigaye babyara abana badashoboye kurera, abana bakabata mu muhanda kubera byabananiye kurera”.

Yasabye abarwanashyaka b’iri shyaka riri ku butegetsi gufata iya mbere mu kurwanya ubwiyongere bw’abantu “kugira ngo turebe ko twageza aho, umurindi ugabanuke, ku buryo tuzagera aho tugira abantu bangana n’Uburundi, kuko uyu munsi abantu bamaze kurenga Uburundi”.

“Iyo ni imbogamizi mu iterambere, none umubyeyi azashobora kugaburira abana umunani gute? Muzasanga bose ari ubupfunya”.

Ikindi kibabaje Ndayishimiye ni icyo yise ubugugu, aho avuga ko hari Abarundi babonye ko bakize bagashaka kwigwizaho byose.

Ati: “None nk’umuntu yibye miriyari cumi aba ayajyanye hehe tuvugishije ukuri, atari ubugugu gusa? Ibi bintu byo gushaka gukira vuba, ubu byababereye igisitaza”.

Perezida Ndayishimiye kandi yerekanye ko ihindagurika ry’ibihe ari imbogamizi ikomeye ku gihugu, agasaba Abarundi kurihagurukira, mu gutera ibiti,gucukura imiferege no gutera ibiti bibana n’ibihingwa.

Ati: “Tutarebye neza, ihindagurika ry’ibihe rizaduta mu rudubi.”

Atanga urugero rw’intara ya Makamba avuga ko yabonye amakuru ko abantu basigaye baburara kubera babuze inkwi, kandi bafite ibyokurya.

Izindi mbogamizi yavuze ni ubunebwe aho abona ko hari abirirwa bicaye ku mihanda, ubugoryi aho avuga ko hari abantu batazi gutandukanya ubumenyi n’ubwenge, abanyereza imitungo y’igihugu asaba gusubiza ibyo bibye kugira ngo bikoreshwe mu iterambere ry’igihugu.

Asaba abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi bari bitabiriye iryo koraniro gufasha igihugu,asaba ko nibabona ibitagenda neza bakwegera leta bakavugana.

Ati: “Intumbero dushaka kugeraho mu ishyaka CNDD-FDD murayumvise, mubonye bitugoye......icyo mushaka natwe ni cyo dushaka, ibyo mwifuza natwe nibyo twifuza.

Rero, mwebwe muhagarariye ibindi bihugu mukunze kuvuga ngo mu Burundi uburenganzira bwa muntu ntibwubahirijwe,uko mushaka uburenganzira bwa muntu, ni ko natwe tubukunda”.

N’akababaro kenshi, Ndayishimiye avuga ko bitumvikana uburyo Abarundi banga ururimi rw’ikirundi, kandi ari rwo rurimi rwabo.

Ati: “Oyaaa, Ikirundi cyacu tukigarukire, byose tubyandike mu Kirundi, inama tuzikore mu Kirundi dukore ibyegeranyo mu Kirundi, erega nibyo bizerekana amateka yacu”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa