skol
Kigali
startimes

Perezida Ndayishimiye yahishuye ko u Burundi n’u Rwanda bigiye kubana neza vuba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 January 2021 Yasuwe: 5486

Nyuma yo gutorwa k’umunyamabanga mukuru mushya w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko yizeye ko mu gihe cya vuba u Rwanda n’u Burundi bizongera kubana neza.


Ibihugu byombi ntibibana neza kuva mu 2015, ubuhahirane busa n’ubwahagaze, ibi byagize ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere kuko "ubushake bw’abategeka ibihugu byombi buboneka", kandi "impamvu y’amakimbirane izwi".

Yongeraho ati: "Njye mfite ikizere gikomeye ko ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa turakizi".

Ndayishimiye yavuze ko icyo bapfaga n’u Rwanda bakizi, kandi "[baramutse] bagikuye mu nzira, aho murabizi ko ari abavandimwe, ntibibereye y’uko twahora turyana".

Abategetsi mu Burundi bashinja ab’u Rwanda gufasha no guhishira bamwe mu bagize uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu 2015, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana.

Abategetsi b’u Rwanda bashinja ab’u Burundi gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kigali ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, ibirego abo ku ruhande rw’u Burundi nabo bahakanye.

"Igihugu gikoresha uburyarya"

Abarundi n’Abanyarwanda benshi bifuza ko umubano w’ibi bihugu wasubira kumera neza mu nyungu za rubanda.

Ijambo rya Ndayishimiye ryagaruye icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ushoboka, ritandukanye n’iryo yavuze mu kwezi kwa munani 2020 benshi bumvisemo ko ikibazo kitagiye gukemuka vuba.

Ubwo yari mu Kirundo, intara ihana imbibi n’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye atavuze u Rwanda mu izina, yavuze ko batazagirana "imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya".

Yagize ati: "Turabona ko ziriya mpunzi bazifashe nk’ingwate kugira ngo zikingire abakoze amarorerwa mu gihugu cyacu, turabizi…

"Ko rero bashaka ubucuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza."

Ku byavuzwe na Ndayishimiye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ko babonye ko ku ruhande rw’u Burundi "ubushake bwo kubana neza" n’u Rwanda "bushobora kuba budahari".

Nyuma gato, abategetsi b’ibi bihugu mu bya gisirikare na politiki bateye intambwe bahurira mu biganiro.

Mu kwezi kwa 10/2020 ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba - Gasenyi.

Nibo bategetsi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa gisiviri bari bahuye ku mugaragaro kuva aya makimbirane yatangira mu 2015.

Nyuma y’iyo nama bavuze ko uruhande rw’u Burundi narwo ruzatumira urw’u Rwanda "mu gihe cya vuba" mu yindi nama nk’iyo.

Icyo gihe Marie Claire Niyubahwe wize iby’ububanyi n’amahanga utuye mu Rwanda, yabwiye BBC ko guhura kw’aba bategetsi ari intambwe ikomeye mu gukemura ibibatanya.

Gusa yavuze ko abona ko ari ibintu bidashoboka "ejo cyangwa ejo bundi kuko kugarura icyireze hagati y’ubutegetsi n’ubundi bifata igihe".

Ku munsi w’ejo nibwo Reveriyano Ndikuriyo yemejwe n’abarwanashyaka ba CNDD-FDD nk’umunyamabanga mukuru mushya w’iri shyaka riri ku butegetsi mu Burundi.

Reverien Ndikuriyo yahoze ari mu barwanyi ba CNDD-FDD igihe wari ukiri umutwe urwanya ubutegetsi mu ntambara yadutse mu Burundi nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye mu 1993.

Mu 2010,Hon.Ndikuriyo yatorewe kuba umusenateri,imirimo yongeye gutorerwa mu 2015 mu matora yabayemo impaka nyinshi, maze aza gutorerwa kuyiyobora kugeza muri 2020.

Muri iki gihe, Hon.Ndikuriyo ayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, FFB kuva mu 2013.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Myanmar: Perezida Suu Kyi wakuwe ku butegetsi agahita afungwa yerekanwe ku...

Muri Myanmar, umukuru w’igihugu, Aung San Suu Kyi, wahiritswe ku butegetsi...
1 March 2021 Yasuwe: 4677 0

Donald Trump yashinje Joe Biden umaze ukwezi kumwe ku butegetsi gusubiza...

Donald Trump yatangaje ko nta migambi afite yo gushinga ishyaka ryishya...
1 March 2021 Yasuwe: 4085 0

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya 21 yahuje abakuru b’ibihugu bya...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 nibwo habaye inama ya...
27 February 2021 Yasuwe: 5402 0

US yemeje ko Mohammed bin Salman wa Saudi Arabia ari we watanze uruhushya...

Raporo y’ubutasi bw’Amerika yasanze igikomangoma Mohammed bin Salman wa Saudi...
27 February 2021 Yasuwe: 3614 0

Inama y’abakuru b’ibihugu ya EAC igiye guterana ku nshuro ya 21 yiga ku...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 hazaba inama izahuza...
26 February 2021 Yasuwe: 3442 0

Amerika yatangaje ko yavuganye n’inzego zo hejuru cyane mu Rwanda ku rubanza...

Kuri uyuwa kane tariki ya 25 Gashyantare 2021, ibiro bishinzwe ububanyi...
26 February 2021 Yasuwe: 8540 0