skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yakoze impinduka zirimo izitangaje mu gisirikare

Yanditswe: Monday 12, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, yakoze amavugurura mu nzego zitandukanye mu gisirikare.

Sponsored Ad

Mu iteka ryashyizweho umukono, ku wa 6 Gashyantare 2024, Perezida Ndayishimiye yafashe umwanzuro watunguye benshi wo guhindura abayobozi ba gisirikare.

Brig Gen Venuste Nduwayo yakuwe ku mwanya wo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka asimburwa na Maj Gen Jean-Claude Niyiburana.

Uyu Maj Gen Niyiburana yari asanzwe ayoboye ingabo z’u Burundi muri Somalia, uwo asimbuye agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Brig Gen Gaspard Baratuza wakuwe ku buvugizi bw’igisirikare mu mwaka wa 2015 yagaruwe kuri uyu mwanya aho yasimbuye Colonel Floribert Biyereke wari ushinzwe inozabubanyi mu gisirikare rifite n’inshangano z’Ubuvugizi.

Colonel Gerard Hamenyimana yagizwe Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Burundi, ISCAM, ni mu gihe Lt Colonel Nicolas yagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rishinzwe ubwubatsi.

Mu mpinduka zatunguye benshi harimo Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye wari uyoboye iperereza rya Gisirikare wasimbujwe Colonel Jean d’Affaires Manirakiza.

Uyu Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye yari amaze imyaka ibiri ayoboye iperereza ry’igisirikare aho yaje asimbuye kuri uwo mwanya Colonel Ernest Musaba.

Amakuru avuga ko uyu mu Jenerali ari we wagiriye inama ubutegetsi kohereza abasirikare muri RDC mu myambaro ya FARDC mu buryo bwo kuyobya uburari.

Ubwo abasirikare b’u Burundi batangiraga gupfa abandi bagafatirwa mpiri muri Congo, Brig Gen Nsaguye yahise yijundikwa n’ubutegetsi.

Mu byo ashinjwa harimo gutanga inama zateje ibyago no kunanirwa gukora iperereza neza bikaba intandaro y’imfu z’abasirikare b’icyo gihugu bakomeje kugwa muri Kivu ya Ruguru.

Colonel Jean d’Affaires Manirakiza wahawe uyu mwanya ni umuhanga w’igisirikare cyo mu bitabo akaba atarigize ayobora abasirikare cyangwa imirwano iyo ari yo yose, azwi cyane nk’umwarimu muri Kaminuza.

Izi mpinduka zikurikiye iziherutse gukorwa mu bayozi n’abashinzwe ubutasi muri Batayo zitandukanye.

Ivomo:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa