skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yikomye Abarundi bamusuzugura kandi yubahwa n’ibihugu by’ibihangange

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yanenze Abarundi batamwubaha bamusuzugura ariko ngo yagera mu bihugu rutura nko mu burayi, Amerika, Ubushinwa n’Uburusiya abaperezida b’ibyo bihugu bakamuha icyubahiro cyinshi.
Perezida Ndayishimiye yabivuze kuwa gatatu w’icyumweru gishize ubwo yari mu ntara ya Ngozi muri komine Kiremba.
Perezida Evariste Ndayishimiye yagize ati:’Nkajya mu bihugu rutura ,nagera muri Amerika nkabona umukuru w’igihugu cya Amerika turaramukanya, Neva wo ku Musama.(…) urumva rero ka (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yanenze Abarundi batamwubaha bamusuzugura ariko ngo yagera mu bihugu rutura nko mu burayi, Amerika, Ubushinwa n’Uburusiya abaperezida b’ibyo bihugu bakamuha icyubahiro cyinshi.

Perezida Ndayishimiye yabivuze kuwa gatatu w’icyumweru gishize ubwo yari mu ntara ya Ngozi muri komine Kiremba.

Perezida Evariste Ndayishimiye yagize ati:’Nkajya mu bihugu rutura ,nagera muri Amerika nkabona umukuru w’igihugu cya Amerika turaramukanya, Neva wo ku Musama.(…) urumva rero ka kandi bita Varisito bavuga ngo ngiye kw’aba Vari [Evariste], hariya iwacu niko bavuga!

Ngo kwaba Vari ni hariya! Ukabona ngiye muri Amerika, abashinzwe umutekano b’abanyamerika bakamfungurira imodoka , nkaramukanya n’umukuru w’igihugu cya Amerika, ka kandi kitwa Varisito.

Nkava muri Amerika nkajya I buraya, ukabona umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa ati ndagize bwakeye [ndagusuhuje]! Nkava mu bufaransa, nkajya mu Bushinwa bakandamutsa! Nkava mu Bushinwa nkajya mu Burusiya , bakandamutsa! Ka kandi bita Vari!ukumva Umurundi uri hano ,akavuga ati "umva ibyo ka Neva kavuga!".

Ikinyamakuru UBM News kivuga ko Perezida Ndayishimiye yashatse kwibutsa no kwihaniza ibihora bikunda kuvugirwa mu ntamatama n’abo mu ruhande rw’ishyaka CNDD-FDD basa n’abahanganye nawe aho ngo bamusuzugura kubera imyanzuro afata zitandukanye zitabaha ubwigenge nk’uko byari bimeze ku bwa Petero Nkurunziza.

Ibitekerezo

  • Hhhhhhh mbashije kumirwa, bamuha icyubahiro nka Perezida nta yindi mpamvu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa